Gahunda nyirizina yatangijwe na siporo rusange aho abitabiriye bakoreye hamwe siporo yo kugenda n’amaguru bava ahitwa ku Masuka hafi y’ibiro by’Akarere ka Kamonyi bagana mu kigo cy’amashuri cya Ecole Ste Bernadette de Kamonyi.
Mu buryo bwo gutangiza imikino itandukanye hagiye hakinwa nibura umukino kuko muri Volleyball, ikipe ya Ecole St Bernadette yakiriye IPRC Kigali muri Volleyball y’abakobwa.
Muri Basketball (abahungu), ikipe ya Ecole Ste Bernadette yakinnye n’ikipe ya Flame Basketball Club ikina icyiciro cya kabiri muri Basketball mu gihe mu bakobwa, ikipe ya Ste Bernadette Kamonyi yakinnye n’iyari igizwe n’abize muri iki kigo ariko bakomeje gukina Basketball mu makipe atandukanye.
Mu mupira w’amaguru hatangijwe ku mugaragaro icyiciro cy’abakobwa ndetse n’abahungu. Icyiciro cy’abakobwa cyatangirijwe ku kibuga cya Ecole Ste Bernadette Kamonyi mu gihe mu bahungu byakorewe kuri Stade Regionale ya Ruyenzi. Muri uwo mukino, ECOSE Musambira yatsinze Runda TSS igitego 1-0.
Umukino njya rugamba wa Karate na wo watangirijwe muri Ecole Ste Bernadette Kamonyi kimwe na gahunda y’umuco yarimo indirimbo n’imbyino za Kinyarwanda.
Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yashimangiye ko gutegura ibikorwa nk’ibi ari ukugira ngo “siporo igire imbaraga, ibonekemo urubyiruko rwinshi.”
Yakomeje agira ati “Ni ukugira ngo abantu bumve ko siporo igomba kuba umuco, igomba kuba ubuzima. Ni umwanya mwiza wo gutegura amakipe yacu kuko azajya guhatana n’akomoka mu tundi turere. Byagiye bitugeza ku musaruro ufatika.”
Uyu Muyobozi yashimangiye ko bazakomeza kuzamura impano ku buryo amakipe atandukanye yo mu Rwanda muri siporo zitandukanye, azakomeza kugira abakinnyi benshi baturutse mu Karere ka Kamonyi.
Ati “Amakipe yacu ntaragera ku rwego twarekera kongeramo imbaraga, ariko turishimira aho tugeze. Ni intambwe ikomeye kandi igaragarira buri wese. Ibi bikorwa bikwiye gukomeza gushyigikirwa, Abesamihigo ba Kamonyi bakaba abafatanyabikorwa, tugafatanya.”
Umuyobozi wa Ecole Ste Bernadette Kamonyi, Padiri Jean d’Amour Majyambere, yavuze ko impamvu bategura iki gikorwa ari ukugira ngo abanyeshuri n’abayobozi bumve neza ko umwaka w’imikino n’umuco watangiye.
Ati “Uyu muco twarawuzanye muri Siporo n’Umuco mu Mashuri kugira ngo baba ari abana, abayobozi n’abandi bumve ko icyo kintu gitangiye kandi kigomba gutangira neza. Ku rwego rw’Igihugu byatangiriye i Rusizi ku wa 27 Ukwakira, uyu munsi rero natwe muri Kamanyo ni twe twari dutahiwe.”
Ku bijyanye n’Ikipe ya Flame BBC yatumiwe muri Baskteball, Padiri Majyambere yavuze ko batumiye iyi kipe ikomeye kugira ngo n’abana bamenye ko bagomba kujya ku rwego rwisumbuye.
Yakomeje agira ati “Urwego bariho ntabwo ari rwo tubifuzaho kuko dufite ibikorwaremezo bike, ibibuga ubona ari bike mu mikino itandukanye. Ni cyo kintu dutekeneye cyane, tukaba dusaba abafatanyabikorwa kudufasha ngo impano z’abana zizamuke.”
Biteganyijwe ko umwaka w’imikino uzasozwa tariki 10 na 11 Gicurasi 2025 ku batarengeje imyaka 13 na 16 ndetse na tariki 24 na 25 Gicurasi ku batarengeje imyaka 20.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!