00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kagame Cup: Imirenge yo muri Kamonyi yegukanye ibikombe bibiri ku rwego rw’Intara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 March 2025 saa 12:03
Yasuwe :

Ikipe y’Umurenge wa Rugalika mu bagabo na Gacurabwenge mu bagore, zombi zo mu Karere ka Kamonyi, zegukanye ibikombe by’amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” muri Basketball, ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Werurwe 2025, ni bwo mu Karere ka Nyanza habereye imikino ya nyuma yo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo muri Volleyball, Basketball no kubuguza.

Muri Basketball y’abagore, igikombe cyegukanywe n’Umurenge wa Gacurabwenge wo mu Karere ka Kamonyi nyuma yo gutsinda uwa Gasaka muri Nyamagabe amanota 61-19.

Ni mu gihe mu bagabo, igikombe na bwo cyatashye mu Karere ka Kamonyi nyuma y’uko ikipe y’Umurenge wa Rugalika yatsinze iya Ngoma yo mu Karere ka Huye amanota 73-63.

Iyi mikino yasize amakipe yegukanye ibikombe azahatana ku rwego rw’igihugu, yakurikiwe n’abarimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère.

Amakipe y’Akarere ka Kamonyi yageze kandi muri ½ mu mupira w’amaguru aho Umurenge wa Karama uzahura n’uwa Kigoma wo muri Nyanza mu bagabo naho uwa Kayenzi ukisobanura n’uwa Kigoma mu bagore. Iyi mikino iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025.

Mu mukino wo gusiganwa ku magare, Ikipe y’Akarere ka Kamonyi irimo abahungu n’abakobwa, ikomeje umwiherero aho itozwa na Byukusenge Nathan yitegura gusiganwa ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .