Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Werurwe 2025, ni bwo mu Karere ka Nyanza habereye imikino ya nyuma yo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo muri Volleyball, Basketball no kubuguza.
Muri Basketball y’abagore, igikombe cyegukanywe n’Umurenge wa Gacurabwenge wo mu Karere ka Kamonyi nyuma yo gutsinda uwa Gasaka muri Nyamagabe amanota 61-19.
Ni mu gihe mu bagabo, igikombe na bwo cyatashye mu Karere ka Kamonyi nyuma y’uko ikipe y’Umurenge wa Rugalika yatsinze iya Ngoma yo mu Karere ka Huye amanota 73-63.
Iyi mikino yasize amakipe yegukanye ibikombe azahatana ku rwego rw’igihugu, yakurikiwe n’abarimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère.
Amakipe y’Akarere ka Kamonyi yageze kandi muri ½ mu mupira w’amaguru aho Umurenge wa Karama uzahura n’uwa Kigoma wo muri Nyanza mu bagabo naho uwa Kayenzi ukisobanura n’uwa Kigoma mu bagore. Iyi mikino iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025.
Mu mukino wo gusiganwa ku magare, Ikipe y’Akarere ka Kamonyi irimo abahungu n’abakobwa, ikomeje umwiherero aho itozwa na Byukusenge Nathan yitegura gusiganwa ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.




























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!