Josh Doctson ukina muri NFL yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Kanama 2020 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wo muri Shampiyona ya NFL muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Josh Doctoson, ku wa Kabiri yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Josh Doctson yunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 nyuma yo kugaruka mu Rwanda nka kimwe mu bihugu bya Afurika akoreramo ibikorwa bye by’ubumuntu.

Uyu musore w’imyaka 28 ukinira New York Jets muri National Football League (NFL), yakinnye kandi muri Texas Christian ubwo yari akiri mu ishuri mbere yo gutoranywa (Draft) na Washington Redskins mu 2016. Yakiniye kandi Minnesota Vikings.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo yavuye muri Leta Zunze Ubumwe, yerekeza muri Afurika mu bikorwa ajya akorera mu bihugu bitandukanye bigamije kwimakaza ubumuntu no gufasha abatishoboye.

Si ubwa mbere Josh Doctson ageze mu Rwanda kuko yahaherukaga mu mwaka ushize, aho yari kumwe n’umukunzi we.

Ubwo yagaraniraga n’urubuga rwa internet rw’ikipe ya Washington, Doctson yavuze ko “u Rwanda ni ahantu hatuje. Hari ibikorwaremezo bitangaje, bubatse buri kimwe. Abantu baragenda, sinzi niba hari ahandi umuntu yajya haruta mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Twasuye urwibutso rwa Jenoside tubona ibintu tutari twiteguye, batubwiye uko Jenoside yatangiye, ibyayibayemo n’ikiri gukorwa ubu.”

Doctson yasinyiye Jets muri Gashyantare amasezerano y’umwaka umwe afite agaciro k’ibihumbi 825$.

Josh Doctson ukina muri NFL yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku wa Kabiri
Doctson akinira New York Jets kuva muri Gashyantare uyu mwaka
Uyu mukinnyi w'imyaka 28 yiyemeje kujya akorera ibikorwa by'ubumuntu muri Afurika by'umwihariko akaba amaze kugera mu Rwanda inshuro ebyiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .