Muri Mata 2024, nibwo uyu mukinnyi yapimwe agasangwamo ikigero kiri hejuru cy’imiti yongera imbaraga mu mubiri we, ariko yiyemeza kujurira kuko atemeranyaga n’ibisibuzo byatanzwe.
Icyo gihe yasanzwemo imiti ya ‘Clostebol’ ubusanzwe yahagaritswe n’Urwego rushinzwe kurwanya imiti yongera imbaraga ku Isi (World Anti-Doping Agency - WADA).
Yasobanuye ko umuganga we umwitaho mu buzima bwa buri munsi ari we wagiye kugura imiti yo kumufasha gukira imvune yari yagize ku rutoki, ariko ivuriro yaguriyeho imiti rikamuha itemewe nta makuru abifiteho.
Muri Kanama yatangarijwe ko ahanaguweho ibyaha yashinjwaga ndetse yemerewe gukomeza gukina amarushanwa ye nk’ibisanzwe, ariko WADA yongera kumurega mu Urukiko rwa Siporo ku Isi (CAS).
Si ukumurega gusa ahubwo yamusabiye guhagarikwa imyaka ibiri atitabira amarushanwa ya Tennis arimo Australian Open ndetse na US Open bizakinwa umwaka utaha.
Nubwo ahura n’ibibazo, uyu Mutaliyani yegukanye amarushanwa arimo Australian Open yatwaye bwa mbere ndetse na US Open aheruka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!