00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jacob Kiplimo yasubiranye agahigo ko kwiruka ‘half-marathon’ akoresheje igihe gito

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 February 2025 saa 03:11
Yasuwe :

Umunya-Uganda, Jacob Kiplimo, yongeye kuba umukinnyi wa mbere ku Isi usiganwa ku maguru, ushobora kwiruka icyiciro cya ‘half-marathon’, akoresheje iminota 56 n’amasegonda 41.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Gashyantare 2025, ni bwo uyu mugabo yari yitabiriye isiganwa ribera mu Mujyi wa Barcelona, muri Espagne ryari ryitabiriwe n’abarenga ibihumbi 30 baturutse mu bihugu 95.

Uyu mukinnyi yiyandikishije mu cyiciro cya ‘half-marathon’ kiba kingana n’ibilometero 21.1, aho yahise asiga abandi akoresha iminota 56 n’amasegonda 41.

Ibi bihe yakoresheje byatumye ahita anyura kuri Yomif Kejelcha wari wakoresheje iminota 57 n’amasegonda 30, mu Ukwakira 2024.

Si ubwa mbere Jacob w’imyaka 24 yegukanye aka gahigo kuko mu 2021 yari yakegukanye, amaze gushyiraho iminota 57 n’amasegonda 31.

Nyuma y’isiganwa, yavuze ko yatunguwe n’ibyabaye ariko ari umwanzuro yatangiye gutekerezaho ari mu isiganwa hagati.

Ati "Ndishimye cyane uyu munsi kubera ibyo nakoze. Natangiye neza kuko nifuzaga kugira isiganwa ryiza, ariko sinumvaga ko nakuraho agahigo. Nkimara gushyiramo igihe kinini ni bwo nabitekereje, nifuza gushyiraho agahigo ku mbaraga zose biza kunsaba.”

Mu mwaka ushize wa 2024, Kiplimo yegukanye irushanwa rya ’World Athletics Cross Country Championships’, mu gihe mu mikino Olempike ya 2020 yabereye i Tokyo yegukanye umwanya wa gatatu mu basiganwa metero 10.000.

Jacob Kiplimo yanditse amateka mu mukino wo gusiganwa muri 'half-marathon'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .