Ibi ni bimwe mu byo Murerwa yavugiye mu kiganiro yagiranye na Televiziyo mpuzamahanga yibanda ku makuru y’ubucuruzi, CNBC Africa, agaragaza ishusho y’ubukerarugendo bw’u Rwanda mu 2024.
Yavuze ko intambwe iri guterwa igaragara kandi mu myaka itatu ishize, u Rwanda rwakiriye ibikorwa bya siporo kandi bikomeye ku Isi birimo ibyagendanye n’Inama ya Commonwealth (CHOGM) mu 2022, Inteko Rusange ya FIFA mu 2023 ndetse n’iya FIA mu 2024.
Ati “Ibi ni byo dushaka gukomeza gukora mu kongera umubare w’ibyo dushoye. Iyo baje mu Rwanda ntibabona gusa ingagi n’ibindi byiza birutatse, ahubwo bituma tunereka amahanga ko dushoboye. Nyuma noneho tuzinjira neza mu bukerarugendo bushingiye ku myemerere ndetse n’umuco.”
Yongeyeho ati “Umuhango wo gutanga ibihembo bya FIA, ni igikorwa cya mbere gikomeye mu byo twagize muri uyu mwaka wa 2024. Si ugusuzugura ibindi byabaye, ahubwo yerekanye ko u Rwanda rudatinya ibibazo. Dushobora kwakira ikintu icyo ari cyo cyose mu gihe biri mu murongo w’igihugu cyacu by’umwihariko muri gahunda y’ubukerarugendo.”
Murerwa avuga ko gushyira imbaraga nyinshi mu iterambere rya siporo bidashingiye gusa ku gutuma abanyamahanga barusura, ahubwo ari no kubereka ko rushoboye.
Ati “Ubu imbaraga nyinshi mu bukerarugendo ziri muri siporo n’ibindi bijyana na yo. Ubu noneho ikiriho ni ugukomeza kubaka ibikorwaremezo twifashisha. Dufite ikibuga cy’indege cya Bugesera kiri hafi kuzura, noneho cyo kizoroshya ingendo mu bihe biri imbere.”
Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 620$ mu 2023, mu gihe biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2024 bushobora kuzamuka bukagera kuri miliyoni 660$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!