00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iteramakofe: John Cooney yapfuye nyuma y’icyumweru akubitiwe mu kibuga

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 February 2025 saa 11:05
Yasuwe :

Umunya-Ireland, John Cooney, wakinaga umukino w’iteramakofe yapfuye nyuma y’icyumweru kimwe agize umurwano yatsinzwe, ukamusigira ibikomere byagize ingaruka ku bwonko.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 7 Gashyantare 2025, nibwo ikigo gishinzwe kureberera inyungu uyu mukinnyi cya ‘MHD Promotions’, cyashyize hanze itangazo mu izina ry’umuryango, rivuga ko uyu mukinnyi yamaze kuva mu buzima.

Cyagize kiti “Tubabajwe no gutangaza ko nyuma y’icyumweru ahanganye n’ubuzima, John Cooney yamaze kwitaba Imana.”

Tariki 1 Gashyantare, Cooney w’imyaka 28 yarwanye n’Umunya-Pays de Galles, Nathan Howells, mu cyiciro cya ‘Super-featherweight’ (abakinnyi bari hagati y’ibilo 57 na 59).

Cooney yashakaga kugumana umukandara wo muri iki cyiciro nyuma yo kuwegukana mu 2023, akamara umwaka wose adakina kubera imvune yari yagize y’ukuboko.

Umukino ugeze ku gace ka cyenda, abatoza be bamusabye kuwuhagarika kuko yari amaze gukomereka cyane bitatuma akomeza gukina.

Yahise ajyanwa mu bitaro kugira ngo abagwe mu bwonko kuko hari imitsi yo mu mutwe yaturitse igatangira kubwoherezamo amaraso.

Nyuma y’icyumweru abaganga bahangana no kumutabara, byarangiye bibaye impfabusa kuko uburwayi bwe bwari bukomeye ku kigero cyo kumuhitana.

Cooney wamaze igihe kinini afite imvune, yari yongeye gusubira mu kibuga mu Ukwakira 2024, atsinda Umunya-Tanzania Tampela Maharusi mu murwano wabereye mu Bwongereza.

John Cooney yari afite umukandara wa ‘Super-featherweight’
John Cooney yapfuye amaze icyumweru arwaye kubera gukubitirwa mu kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .