Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 7 Gashyantare 2025, nibwo ikigo gishinzwe kureberera inyungu uyu mukinnyi cya ‘MHD Promotions’, cyashyize hanze itangazo mu izina ry’umuryango, rivuga ko uyu mukinnyi yamaze kuva mu buzima.
Cyagize kiti “Tubabajwe no gutangaza ko nyuma y’icyumweru ahanganye n’ubuzima, John Cooney yamaze kwitaba Imana.”
Tariki 1 Gashyantare, Cooney w’imyaka 28 yarwanye n’Umunya-Pays de Galles, Nathan Howells, mu cyiciro cya ‘Super-featherweight’ (abakinnyi bari hagati y’ibilo 57 na 59).
Cooney yashakaga kugumana umukandara wo muri iki cyiciro nyuma yo kuwegukana mu 2023, akamara umwaka wose adakina kubera imvune yari yagize y’ukuboko.
Umukino ugeze ku gace ka cyenda, abatoza be bamusabye kuwuhagarika kuko yari amaze gukomereka cyane bitatuma akomeza gukina.
Yahise ajyanwa mu bitaro kugira ngo abagwe mu bwonko kuko hari imitsi yo mu mutwe yaturitse igatangira kubwoherezamo amaraso.
Nyuma y’icyumweru abaganga bahangana no kumutabara, byarangiye bibaye impfabusa kuko uburwayi bwe bwari bukomeye ku kigero cyo kumuhitana.
Cooney wamaze igihe kinini afite imvune, yari yongeye gusubira mu kibuga mu Ukwakira 2024, atsinda Umunya-Tanzania Tampela Maharusi mu murwano wabereye mu Bwongereza.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!