Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Mata 2025, ni bwo habaye igikorwa cyo gusoza amahugurwa yatanzwe n’abatoza baturutse muri Uganda barimo babiri babiherewe uburenganzira n’Ishyirahamwe ry’umukino w’Itaramakofe ku Isi (IBA).
Abo batoza ni Hamiss Sebbuma na Semakalu Charles bafite impamyabushobozi ya 1-Star, iha umutoza ubushobozi bwo gutoza no gutanga amahugurwa mu makipe y’imbere mu gihugu no mu Karere.
Semakalu wari uyoboye bagenzi be yavuze ko bakigera mu Rwanda babonye umukino watera imbere bigashoboka ariko hakiri bimwe byo kongeramo imbaraga, ari na byo bizakorwa mu masezerano yasinywe ku mpande zombi.
Ati “Twaje mu Rwanda kuko dushaka ko umukino w’Iteramakofe ujya mu mikino yateye imbere, kuko iyo urebye usanga urwego rwawo rukiri hasi. Turashaka ko Abanyarwanda bitabira kandi bakitwara neza mu marushanwa yo ku rwego rw’Isi nk’Imikino Olempike.”
“Urebye Abanyarwanda bakunze umukino, ariko aho twasuye hose bigaragara ko biri hasi cyane. Urebye harabura imbaraga ku bakinnyi, imyitozo ntabwo ihagije, ikindi kandi ibikoresho n’aho gukorera haracyari hake, ndatekereza ko amasezerano twasinye azadufasha kubigeraho.”
Ubufatanye bw’impande zombi buzatuma abakinnyi bo mu Rwanda babona amarushanwa muri Uganda, dore ko mu zindi mbogamizi zigihari ari ukubona Abanyarwanda mu marushanwa yo hanze y’igihugu nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi wa BodyMax, Asmini Emma.
Yagize ati “Batweretse urwego turiho n’aho twashyira imbaraga, abayobozi, abakinnyi ndetse n’abatoza babyumvise. Nidushyira mu ngiro ubumenyi baduhaye abana b’Abanyarwanda tuzababona mu marushanwa akomeye, ndetse ube umukino bakora kinyamwuga ukaba wanabatunga.”
Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bigiye kwinjira mu minsi yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hafashwe umwanya wo gusobanurira aba banyamahanga amateka y’igihugu ndetse n’uko cyongeye kwiyubaka.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!