00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itangishaka Blaise yareze AS Kigali

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 January 2025 saa 01:30
Yasuwe :

Itangishaka Blaise wakiniye AS Kigali yamaze kuyirega mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), asaba ko yishyurwa imishahara ye atahembwe ingana na miliyoni 2,4 Frw.

Itangishaka ukina mu kibuga hagati yageze muri AS Kigali mu mwaka w’imikino wa 2023/24, ubwo yari avuye muri APR FC yari yananiwe kumubonera umwanya wo gukina igahitamo kumutiza.

Mu ibaruwa yageneye FERWAFA, yavuze ko yanditse asaba ko bitewe n’uko AS Kigali ari umunyamuryango wayo, yamufasha ikamwishuriza amafaranga ye yakoreye mu mwaka w’imikino wa 2023/24.

Avugamo ko "aya mafaranga angana n’imishahara y’amezi ane ingana na 2.400.000 Frw."

Umwaka ushize w’imikino ntabwo wagenze neza kuri AS Kigali muri rusange kuko yari ihanganye n’ibibazo bikomeye by’ubuyobozi ndetse n’amikoro, ibyayikozeho bigatuma itandukana na bamwe ibafitiye amadeni.

Itangishaka Blaise wahagaritse gukina mu mwaka ushize, ubu yahawe akazi ko gutoza APR WFC ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore.

Itangishaka ari mu batoza ba APR WFC
Itangishaka Blaise yasabye FERWAFA kumwishyuriza imishahara aberewemo na AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .