00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iradukunda na Nyirarukundo begukanye “Gicumbi Duathlon Challenge 2022″

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 September 2022 saa 04:33
Yasuwe :

Iradukunda Eric mu bagabo na Nyirarukundo Rosette mu bagore bakinira Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi ni bo begukanye Irushanwa “Gicumbi Duathlon Challenge 2022″.

Ku Cyumweru, tariki 4 Nzeri 2022, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF” ryateguye irushanwa rya gatatu muri uyu mwaka w’imikino ribera mu Karere ka Gicumbi “Gicumbi Duathlon National Championship Challenge 2022”.

Abitabiriye iri rushanwa basiganwe intera y’ibilometero 10, ni ukuvuga ibilometero 2.5 mu kwiruka n’amaguru n’ibilometero bitanu mu gusiganwa ku igare nyuma basoza basiganwa intera y’ibilometero 2.5 ku maguru.

Mu bagabo, Iradukunda Eric ni we wegukanye umwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 10 n’amasegonda 36. Ku mwanya wa kabiri hasoje Hakizimana Félicien wegukanye irushanwa riheruka ry’i Huye akaba yarakoresheje isaha imwe, iminota 10 n’amasegonda 39 mu gihe ku mwanya wa gatatu haje Tuyisenge Samuel wakoresheje isaha imwe, iminota 11 n’amasegonda 48.

Nyuma yo kwitwara neza, Iradukunda Eric yatangaje ko icyamufashije kwegukana iri siganwa ari imyitozo ikomeye yari amaze iminsi akora kandi ko n’ubuyobozi bw’ikipe bubitaho bishoboka byose.

Mu bagore, Nyirarukundo Rosette ni we wegukanye umwanya wa mbere aho yakoresheje isaha imwe, iminota 45 n’amasegonda 18. Ku mwanya wa kabiri hasoje Ary Wahidah Dhinira ukinira ikipe ya Rubavu wakoresheje amasaha abiri, iminota 19 n’amasegonda 47.

Nyirarukundo yavuze ko yishimye kwegukana iri rushanwa kuko ubusanzwe yasiganwaga ku magare gusa akaba ari ubwa mbere yitwaye neza mu mukino wa Duathlon.

Mu cyiciro cy’abafite ubumuga “Para-Duathlon”, Ntageruka Alphonse, ni we wegukanye irushanwa naho mu bakiri bato ryatwawe na Munyaneza Alain.

Ubwo hatangwaga ibihembo by’abitwaye neza, Lupez Tognama ukomoka muri Centrafrique yashimiwe nk’umukinnyi ukomoka hanze y’u Rwanda wahatanye muri iri rushanwa.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, RTF, Mbaraga Alexis, yatangaje ko abatuye i Gicumbi berekanye ko bamaze gusobanukirwa uko umukino ukinwa kuko bagaragaje ibyishimo kuva irushanwa ritangiye kugeza risojwe.

I Gicumbi kandi hashinzwe ikipe nshya ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’aka karere n’umufatanyabikorwa VAF, ikigo gikora ubworozi bwa kijyambere.

Mbaraga yavuze ko ari ibyo kwishimira kuko iyo habonetse abafatanyabikorwa bashinga ikipe byerekana ko ibyo bakora bihabwa agaciro kandi n’ibikorwa byabo bigenda byaguka.

“Gicumbi Duathlon National Championship Challenge 2022” yabaye nyuma y’andi marushanwa abiri arimo iryabereye i Karongi n’i Huye.

Nyuma y’iri rushanwa biteganyijwe ko hazakurikiraho irizabera mu Karere ka Rwamagana.

Iradukunda Eric ni we wegukanye iri rushanwa mu Cyiciro cy'Abagabo
Hakizimana Félicien wegukanye irushanwa riheruka ry’i Huye, i Gicumbi yasoreje ku mwanya wa kabiri
Nyirarukundo Rosette (uwa gatatu iburyo) ni we wegukanye irushanwa mu bagore
Lupez Tognama wo muri Centrafrique yashimiwe nk’umukinnyi ukomoka hanze y’u Rwanda wahatanye muri iri rushanwa
Ntageruka Alphonse yashimwe nk'uwitwaye neza mu Cyiciro cy'Abafite ubumuga
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwera Parfaite, yatanze ubutumwa ku bitabiriye iri rushanwa
Iri rushanwa ryabereye mu mihanda yo mu Karere ka Gicumbi
Iri rushanwa ryakurikiranywe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Umukino wa Duathlon ugenda wigarurira imitima y'abato bawukina
Abitwaye neza muri “Gicumbi Duathlon Challenge 2022″ bari bafite akanyamuneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .