Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Iradukunda Bertrand yemeye ko yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa witwa Lydie bitegura kurushinga.
Ati “Ku wa 28 Gashyantare 2025 nibwo twasezeranye imbere y’amategeko, turateganya kuza mu Rwanda tugakora ubukwe buzitabirwa n’imiryango yacu.”
Uyu mukinnyi kandi yahamije ko umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’iyi nkumi bamenyaniye muri Canada, wabereye mu Mujyi wa Québec aho asanzwe atuye.
Izina Iradukunda Bertrand ryatangiye kwandikwa ku mitima y’abakunzi ba ruhago mu 2012 ubwo yari amaze kwinjira muri Isonga FC mbere yo gukomereza muri APR FC muri Kamena 2014.
Akiva mu Ikipe y’Ingabo yerekeje muri Bugesera FC ku masezerano y’umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri Police FC yakiniye imyaka ibiri abona kujya muri Mukura VS.
Avuye muri iyo kipe yo mu Karere ka Huye yahawe ikaze muri Gasogi United FC mu 2018 yamugurishije hanze y’u Rwanda nubwo atahamaze kabiri, akongera kwisanga muri Kiyovu Sports atagiriyemo ibihe byiza.
Iradukunda Jean Bertrand wari muri ba rutahizamu b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi), yahisemo kwerekeza muri Canada nyuma yo gutandukana na Musanze FC yari amazemo amezi atatu gusa yarayisinyiye imyaka ibiri.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!