00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzozi za Mbabazi wakuriye mu Nkambi ya Kiziba wifuza gukina Shampiyona y’Isi ya Taekwondo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nyakanga 2021 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Mbabazi Lady ni Umunye-Congo wavukiye mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Uyu mukobwa ufite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asanzwe akina umukino wa Taekwondo ndetse yifuza kugera ku rwego mpuzamahanga.

Uyu mukobwa w’imyaka 17 ni umwe mu bana bavukiye mu Nkambi y’impunzi ya Kiziba. Ni ho hantu honyine yita mu rugo kuko yaboneye izuba muri iyi nkambi yashinzwe mu 1996, ikaba ariyo imaze igihe kirekire mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo Mbabazi yatoranyirijwe guhagararira Inkambi ya Kiziba mu marushanwa ya Taekwondo yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Mbabazi yishimiye iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi bo mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika.

Yavuze ko atatewe impungenge no kuryitabira kuko yiyumvagamo ubwo bushobozi.

Yagize ati “Sinatewe impungenge no kwitabira irushanwa ryo ku rwego rw’Akarere. Nubwo Taekwondo ifatwa nk’umukino w’abagabo, numvaga mfite imbaraga zo gukora ibishoboka nkitwara neza mu irushanwa.’’

Mbabazi yashoboye guhangana n’abakinnyi barimo abo muri Misiri, Kenya, Tanzania, Sudani y’Epfo n’u Rwanda, ryabereye muri Petit Stade.

Uyu mukobwa yahagaze bwuma ndetse agaragaza uguhangana na bagenzi be bari bahanganye, ashimangira ko n’abavukiye mu nkambi na bo bashobora kwiteza imbere.

Mbabazi yavuze ko nubwo irushanwa ryari rikomeye, atacitse intege ahubwo yahatanye kurushaho.

Yagize ati “Nakomeje gukora imyitozo nubwo abo twigana banengaga, bambwira ko iyo mikino yagenewe abasore. Nakomeje gukurikira inzozi zanjye, nimye amatwi ibyo bavuga.’’

Mbabazi ni umwe mu b’igitsinagore bane bitabiriye ijonjora rya mbere mu irushanwa rya African Cup of Nations.

Yasoje ku mwanya wa gatatu mu gihe u Rwanda rwasoje ku mwanya wa kabiri ndetse na we atahana umudali.

Mbabazi yafashe iyi ntambwe nk’intangiriro y’urugendo rwo kwitabira Shampiyona y’Isi ya Taekwondo ndetse yizeye ko umunsi umwe azegukana imidali myinshi.

Yagize ati “Gutwara umudali byari umusaruro w’imbaraga nyinshi zakoreshejwe, kwitanga ndetse no guharanira kugera ku byiza.’’

Kimwe na Mbabazi, abana bakuriye mu Nkambi ya Kiziba, bagaragaje ko bakunda umukino wa Taekwondo.

Mbabazi yizera ko kwitabira imikino ya Taekwondo byamufashije kubona inshuti nshya mu Rwanda no hanze yarwo.

Ati “Taekwondo yatumye ntakomeza kwigunga byashobora gutuma nishora mu biyobyabwenge n’inda zitateganyijwe.’’

Yavuze ko umukino wa Taekwondo utuma umuntu yimakaza ikinyabupfura ndetse ukanagura umubano hagati y’abantu.

Mbabazi afite icyizere cyo kuzaba umukinnyi ukomeye mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga muri Taekwondo ndetse umunsi umwe azaba yerekanwa kuri televiziyo nk’umwe mu bageze ku ndoto zabo.

Mbabazi wakuriye mu Nkambi ya Kiziba afite inzozi zo kuzakina Shampiyona y’Isi mu Mukino wa Taekwondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .