00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu mu myaka 50 n’igwingira kuri NBA na NFL: Impamvu Abanyamerika bigwijeho Ruhago y’u Burayi (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 February 2025 saa 11:33
Yasuwe :

Bamwe mu bakinnyi bafite amazina akomeye mu mupira w’amaguru bari kuryoherwa n’ubukire bwo mu Burengerazuba bw’Isi, dore ko abaherwe bahaherereye barushaho gushoramo akayabo amanywa n’ijoro.

Kugeza ubu amakipe agera kuri 24 yo muri shampiyona eshanu zikomeye ku Isi, atunzwe n’abashoramari bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hakaba n’andi abafite nk’abafatanyabikorwa.

Aha harimo amakipe 10 yo mu Bwongereza ifatwa nk’iyoboye izindi ari yo Arsenal, Aston Villa, Bournemouth, Chelsea, Fulham, Crystal Palace, Ipswich, Liverpool, Manchester United na Everton.

Kujya muri uyu mupira w’amaguru, ni uko Abanyamerika bari bamaze kubona ko inyungu bakura mu mikino yabo ya National Football League (NFL) na National Basketball Association (NBA), idahagije ugereranyije n’iyo babona bawugiyemo.

Ibi babibonye ishoramari ryo muri ruhago ryaramaze gutumbagira cyane, ku buryo bisaba amabanki akomeye cyane kandi yo mu gihugu cyabo, kugira ngo abafashe kwigarura aya makipe.

Real Madrid iherutse guhabwa inguzanyo yo kuvugurura stade nshya ya Santiago Bernabeu yatwaye agera kuri miliyari 1.76 y’amayero, aya yatanzwe n’ikigo cy’ishoramari mu by’amabanki cya J.P. Morgan cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho iyi kipe igomba kuzishyura mu gihe kirekire.

Mukeba wayo FC Barcelona iri mu bihe by’ubukene, yafashijwe na banki yo muri Amerika ya Goldman Sachs kwishyura amwe mu madeni yayo, iyiha miliyoni 961$, azajya yishyurwa binyuze mu bafana binjiye ku bibuga. Si ibyo gusa kuko yanayiteye inkunga mu kuvugurura stade yayo ya Camp Nou.

Mu 2021, La Liga yumvikanye na JP Morgan iyiha miliyari 2€, ikazamara imyaka 50 ifata 8% by’inyungu yacurujwe ku mashusho y’imikino ya Shampiyona yo muri Espagne.

Uko kandi ni nako bimeze ku kigo kindi cy’ishoramari muri Amerika cya CVC Capital Partners, kizajya gifata iyo nyungu kuri Shampiyona y’u Bufaransa (Ligue 1).

Ibi biragaragaza ko amakipe akomeye yatangiye kurya ku nyungu yari kuzabona mu bucuruzi bwayo bw’ahazaza, ariko abashoramari ndetse n’ibigo byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakazaba ari bo batunze agatubutse mu myaka 50 iri imbere.

Si ibyo gusa Abanyamerika bakurikiye mu kwigarurira ruhago kuko bagerageza no gukundisha abatuye Isi imikino yabo nka NBA ndetse na NFL.

Hashyizweho uburyo NBA izajya itegura imwe mu mikino ikabera ku yindi migabane harimo na Afurika, stade zibatswe ku nkunga z’abanyamerika zikagira ibibuga bishobora gukinirwamo imikino ya NFL.

Mu mwaka wa 2023, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA), Aleksandar Čeferin, yibasiye Arabie Saoudite ko iri gukora amakosa nk’ayakozwe n’u Bushinwa, yibanda ku gutanga amafaranga y’umurengera ku bakinnyi bakuze nyamara yakabaye iyashora mu bakiri bato.

Ati “Bakwiriye gushora mu marerero, bakagura abatoza, bakazamura abakinnyi babo. Uburyo bwo kugura abakinnyi bari mu bihe byabo bya nyuma, ntabwo ari bwo buryo bwo guteza imbere siporo.”

“Ntabwo twababuze kuko baracyakina umupira w’amaguru ariko bari kurangira. Ntabwo umukinnyi abeshwaho no gushaka amafaranga gusa, ahubwo ni ingenzi gutsinda amarushanwa kandi yo hejuru.”

Mu bigaragara nubwo yavuze atyo, imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu ishoramari rya ruhago, bigaragara ko ibihugu by’ibihangange birihanze amaso ku kuyobora Isi y’ubukungu.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zirimbanyije imyiteguro y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izafatanya n’ibindi bihugu bya Mexique na Canada.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .