Tugiye kurebera hamwe uko bamwe muri bo bitwaye mu mpera z’icyumweru, baba abakina muri Afurika cyangwa hanze yayo.
Mu cyumweru gishize, Mugisha Bonheur yahawe iminota yose mu ikipe ye ya Stade Tunisien, mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona yo muri Tunisia, aho banganyije na CS Sfaxien igitego 1-1.
Ishimwe Anicet ukinira Olympique Beja yo muri icyo gihugu, yabanje mu kibuga asimburwa ku munota wa 64, mu mukino ikipe ye yatsindiwemo na Soliman igitego 1-0.
Al Ahly Tripoli yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya ikinamo Bizimana Djihad na Manzi Thierry, yitwaye neza itsinda Abi Al Ashar igitego 1-0. Ni umukino Abanyarwanda bombi bakinnye urarangira.
K. Beerschot V.A yo mu Bubiligi mu Cyiciro cya Mbere yamaze kumanuka mu cya Kabiri, yongeye gutsindwa na Kortrijk ibitego 3-2.
Hakim Sahabo ukinira iyi kipe yahawe umwanya akina umukino wose, dore ko yamutiye muri Standard de Liège kugira ngo ayifashe mu kibuga hagati.
Sabail PFK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo Nshuti Innocent, yanyagiwe na Qarabag ibitego 4-1 mu mukino w’Umunsi wa 30 wa Shampiyona.
Nshuti yahawe iminota 61 ariko nyuma yo kubura igitego Umutoza Cavid Hüseynov amukura mu kibuga amusimbuza mugenzi we Oruj Mammadov na we utaragize icyo akora.
Zire FK ikinamo myugariro Mutsinzi Ange muri Azerbaijan, yitwaye neza mu mukino wayo ku Cyumweru, tariki ya 13 Mata, itsinda Neftci Baku ibitego 4-2. Myugariro w’Amavubi wari ku ntebe y’abasimbura ntabwo yahawe umwanya wo gukina.
Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette yabonye amanota atatu nyuma yo gutsinda Francs Borains ibitego 2-1. Ni umukino Gueulette yakinnye wose.
Ikipe ye iri ku mwanya wa gatatu, ishaka kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.
Mu mpera z’icyumweru byari ibyishimo kuri Kaizer Chiefs ikinamo umunyezamu Ntwari Fiacre. Nubwo uyu mukinnyi atari guhabwa umwanya wo gukina, ikipe ye yasezereye Mamelodi Sundowns mu irushanwa rya Nedbank Cup iyitsinze ibitego 2-1.
Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta mukino yakinnye mu mpera z’icyumweru, ahubwo iri gutegura uzayihuza na Portland Hearts of Pine mu irushanwa rya US Open Cup.
Iyi kipe ikinamo Kwizera Jojea iheruka mu kibuga tariki ya 5 Mata, ubwo yakinaga na Oakland Roots ikayitsinda ibitego 3-0. Icyo gihe Kwizera ukina mu kibuga hagati yatanze umupira uvamo igitego.
Johan Marvin Kury ukina muri Delémont yo mu Cyiciro cya Gatatu mu Busuwisi, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 81, ubwo batsindaga Vevey ibitego 3-1.
Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ aracyafite imvune ituma atagaragara mu mikino ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Cyprus.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!