Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ni bwo abaturage bo mu Budage bagize amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu ndetse na Chancélier wacyo. Ni igikorwa cyahuriranye n’imikino itandukanye y’Umunsi wa 23 wa Shampiyona ya Bundesliga.
FC Bayern Munich iri ku mwanya wa mbere muri iyi shampiyona ari na yo yari yahurije hamwe abakunzi bayo baba mu Rwanda, yari yakiriye Eintracht Frankfurt.
Ni umukino wayigendekeye neza kuko yanyagiye Eintracht Frankfurt ibitego 4-0. Ni ibitego byatsinzwe na Michael Olise, Ito Hiroki, Jamal Musiala na Serge Gnabry.
Mu gihe bamwe bishimiraga intsinzi no kuryoherwa n’umukino, abandi bakurikiranaga uko igikorwa cy’amatora no kubara amajwi kiri kugenda, ahanini bashaka kumenya ishyaka rigomba kugira imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage.
Amatora yarangiye Friedrich Merz atorewe kuba Chancélier w’u Budage ndetse n’ishyaka rye rya ’Christian Democratic Union (CDU)’ rigira imyanya igera kuri 208, rikurikirwa na AfD yagize 152, mu gihe irya Social Democratic Party rya Olaf Scholz wari ku butegetsi ryagize imyanya 120.
IGIHE yaganiriye n’Umuyobozi wa Académie ya Bayern Munich, Bernhard Hirmer, agaragaza ko iki gikorwa cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’umwaka ushize mu Rwanda hatangijwe ihuriro ry’abafana ba Bayern Munich, kandi ko ari intambwe nziza y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Ati “Uyu munsi twishimye cyane kuba twongeye guhura nk’abakunzi ba Bayern Munich ndetse n’abandi. Ni ikimenyetso cy’uko umusaruro w’impamvu yatumye ikipe yacu ikorana n’u Rwanda uri kugerwaho.”
“Si hano birangirira gusa kandi, kuko aba bafana baza no gushyigikira abana, bakabereka ko bari kumwe. Namwe murabizi ikipe yose iba ikeneye imbaraga z’abafana.”
Umuyobozi w’abafana ba Bayern Munich mu Rwanda, Turatsinze Emmanuel, yashimye ko bashyigikiwe na Leta y’u Rwanda ndetse n’iy’u Budage mu mikoranire myiza na Bayern Munich.
Ati “Hashize umwaka umwe dutangiye none ubu turarenga 100. Ni ibyerekana ko turi gukura. Kuba turi gutegura igikorwa nk’iki tugashyigikirwa na Ambasade y’u Budage mu Rwanda, biratugaragariza ko na serivisi tuzajya gushakayo tuzagenda twisanga.”
Turatsinze yongeyeho ko gufana iyi kipe bitarangirira mu kureba imikino gusa, ahubwo habaho no gukora ibindi bikorwa bitandukanye bigendanye n’iterambere ry’abaturage mu Rwanda.








































Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!