Washington Post itangaza ko ubu icyifuzo cy’aba bagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyamaze gusubizwa nyuma y’aho Inteko y’icyo gihugu yamaze gutora itegeko ryemerera abagore guhembwa kimwe n’abagabo mu marushanwa bitabira by’umwihariko ay’umupira w’amaguru.
Iri tegeko ryatowe ku bwiganze bwo hejuru muri Sena ya Amerika, ku wa Gatatu, tariki ya 22 Ukuboza 2022.
Kuri ubu ryerekejwe mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, hagategerezwa ko arishyiraho umukono, rigatangira kubahirizwa.
Byari ikibazo aho wasangaga abagabo bahembwa amafaranga menshi ugereranyije n’abagore by’umwihariko mu mukino w’umupira w’amaguru.
Senateri Maria Cantwell washyigikiye cyane itorwa ry’iri tegeko ku bufatanye na Senateri Shelley Moore Capito, yavuze ko iyi ntambwe ari uburyo bwiza bwo kugera ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’ab’ibitsina byombi.
Yagize ati “Ndashaka gushimira intwari nka Megan Rapinoe na Alex Morgan batanze iki kirego ku mupira w’amaguru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.’’
Byitezwe ko nyuma y’itorwa ry’iri tegeko bizafasha abagore kujya bahabwa ibihembo bingana n’iby’abagabo haba mu mikino y’Igikombe cy’Isi, amarushanwa ya Olempike kimwe n’andi abera imbere mu gihugu cyangwa no ku rwego mpuzamahanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!