00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko y’u Rwanda yishimiye umusaruro yakuye mu mikino ihuza iya EAC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 24 December 2024 saa 07:10
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yishimiye umusaruro yakuye mu mikino mpuzamahanga ihuza Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Iki gikorwa cyo kwishimira ibyagezweho cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 23 Ukuboza 2024. Ni mu gihe iyi mikino yabereye i Mombasa muri Kenya.

Umusaruro bishimira ni umudali w’Umuringa wegukanywe na Depite Mukabalisa Germaine mu gusiganwa metelo 800 ndetse n’igikombe cya Volleyball mu bagabo n’indi midali itandukanye.

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude yashimiye abitabiriye iyi mikino bagahesha igihugu ishema.

Yasezeranyije ko imbogamizi z’ibikoresho zagaragaye zizakemuka ubutaha ndetse bazongera n’imyiteguro kuko bagaragazaga imyitozo mike.

Depite Mukabalisa Germaine wegukanye Umudali w’Umuringa mu gusiganwa metelo 800 yavuze ko ubu intego ari ukuzegukana imidali ya Zahabu.

Ati “Abayobozi baduhaye icyizere ko imbogamizi z’ibikoresho zizakemurwa, bityo turumva bizagenda neza. Intego y’iyi mikino ni uguhuza n’ubufatanye bw’inteko zose kandi zigerwaho.”

Biteganyijwe ko umwaka utaha iyi mikino izabera i Burundi mu Ukuboza 2025.

Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gertrude yashimye umusaruro wabonetse muri iyi mikino, asezeranya gukemura imbogamizi zagaragaye
Ibihembo u Rwanda rwegukanye mu mikino mpuzamahanga ihuza Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba
Depite Mukabalisa Germaine wegukanye umudali w'umuringa mu gusiganwa metelo 800
Kapiteni w'Ikipe ya Volleyball ashyikiriza, Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gertrude igikombe begukanye
Inteko y’u Rwanda yishimiye umusaruro yakuye mu mikino ihuza iya EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .