Minisitiri Nyirishema, hamwe n’abandi bose bagize Guverinoma iheruka gushyirwaho na Perezida Paul Kagame, yarahiye ku wa Mbere, tariki ya 19 Kanama 2024.
Aganira na Televiziyo Rwanda, Minisitiri mushya wa Siporo yavuze ko yishimiye icyizere yagiriwe na Perezida Kagame, ashimangira ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gukomeza guteza imbere siporo y’u Rwanda.
Ati “Umuntu aba afite ibitekerezo byinshi by’ibintu ashaka gukora, ariko bigira aho bihera. Iyo baguhaye inshingano, ni yo ntambwe ya mbere, hanyuma ugahabwa inama, ukaganira n’abandi uko akazi kawe uzagakora. Uyu munsi ni ibyishimo no kumva mfite izo mbaraga zo kugira icyo nkora no gutanga umusanzu kuri siporo cyane cyane.”
Yakomeje avuga ko mu by’ibanze azaheraho harimo kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye ba Minisiteri ya Siporo kugira ngo bagire umurongo umwe.
Ati “Icya mbere ni ugukorana n’abafatanyabikorwa, kumenya icyo abafatanyabikorwa bifuza, kumenya uko twakorana kugira ngo tugire icyo tugeraho, kuko intego ni imwe ni iyo guteza imbere siporo.”
Yongeyeho ati “Ni byiza rero kumva icyo abafatanyabikorwa tuzakorana, ubwo ndavuga za federasiyo n’abandi bafatanyabikorwa, izindi minisiteri zigira aho zihurira na siporo. Aho hose ni ukubanza kuhatega amatwi kugira ngo noneho tubanze twumvikane ku buryo tugiye gukorana.”
Muri iki kiganiro, yabwiwe ko no mu bafatanyabikorwa b’iyi Minisiteri ayoboye harimo n’Abanyarwanda bahora bifuza umusaruro mwiza w’amakipe y’Igihugu. Minisitiri Nyirishema yavuze ko ibyo bitagerwaho gusa kuko ari intego yashyizweho, ahubwo hazajya hagaragazwa n’uburyo bigomba kugerwaho.
Ati “Icya mbere hari ugushyiraho intego, ariko igikomeye cyane ni ukuvuga ngo izo ntego twashyizeho tuzazigeraho gute? Aha ni ho kenshi abantu bakunze guceceka cyangwa ntibagire icyo babivugaho. Dukwiye gukora gute kugira ngo tugere kuri izo ntego twese twifuza, zaba ari ukuba aba mbere ku Isi, zaba ari ukwitabira Olempike, ariko dukwiye kwibanda cyane kuri ‘tuzabigeraho gute?’”
Nyirishema Richard yagizwe Minisitiri wa Siporo mu gihe yari asanzwe ari Visi Perezida ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball.
Nyuma yo kurahirira inshingano nshya, yatangije imikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball y’Abagore muri BK Arena, ku mugoroba wo ku wa Mbere aho u Rwanda rwatangiye neza rutsinda Liban amanota 80-62.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!