00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara hagati ya Neymar na Rivaldo yaciyemo ibice Abanya-Brésil

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 January 2025 saa 10:14
Yasuwe :

Rivaldo cyangwa Neymar? Ni nde wari mwiza kurusha undi mu bihe bye? Izi mpaka zatangiye nyuma y’ikiganiro Neymar yagiranye na Romário, aho yabajijwe niba yari gukina mu Ikipe y’Igihugu ya Brésil yatwaye Igikombe cy’Isi mu 2002 n’uwo yafata umwanya we.

Mu gusubiza, Neymar yagize ati “Ndatekereza nakina mu mwanya wa Rivaldo.”

Nyuma y’iki gisubizo cya Neymar wakiniye FC Barcelone na Paris Saint-Germain, Rivaldo yagiye ku rubuga rwa Instagram ashyiraho ifoto ye ateruye Igikombe cy’Isi n’amashusho agaragaza ibitego bitanu yatsinze muri iryo rushanwa.

Ibi byose yabikurikije amagambo agira ati “Numvise Neymar avuga ko mu bihe bye byiza yari kuba yarakinnye mu mwanya wanjye mu Gikombe cy’Isi cya 2002. Mu by’ukuri, nemera ubuhanga bwe ndetse n’ibyo afite yihariye, yewe ntekereza ko yari kuba ari muri iyo kipe, ariko gukina mu mwanya wanjye ni indi nkuru.”

Yakomeje agira ati “Mu cyubahiro cyose no kumushyigikira mugomba, navuga nkomeje 100% ko ibyo bitaba. Muri icyo gihe, nari nshyize umutima hamwe, mfite inyota yo kwegukana Igikombe cy’Isi ku buryo nta n’umwe, uko bari kuba ari beza gute, batsinda ibitego byinshi, nta wari gufata umwanya wanjye.”

“Ibi mbivuganye urukundo n’icyubahiro, ariko hamwe n’icyizere cy’umuntu wanyuze muri ibyo bihe ndetse uzi uburyo yarwanye cyane kugira ngo abe uwegukanye irushanwa ry’Isi.”

Neymar yasubije ubutumwa bwa Rivaldo asa n’ucururutsa ibintu, ariko agaragaza ko atakura Ronaldo cyangwa Ronaldinho muri iyo kipe.

Ati “Tuza nshuti, abakinnyi bose b’Abanya-Brésil bakinnye Igikombe cy’Isi baritanze ndetse bari babishyizeho umutima 100%.... Bamwe bageze ku ntego yabo ya nyuma, abandi ntibyakunze kandi ibyo bibaho mu mupira w’amaguru. Buri gihe nahoze nkubaha, kandi sinzakwambura icyo uri cyo ku mupira wa Brésil…Byari amahitamo hagati yanyu uko muri batatu kandi ndatekereza utambwira gukuramo Ronaldo na Ronaldinho, wabikora?”

Neymar yatsinze ibitego 79 mu mikino 128 yakiniye Brésil, mu gihe Rivaldo yatsinze ibitego 35 mu mikino 76.

Gusa Neymar ntiyigeze yegukana Igikombe cy’Isi cyangwa Copa América ari hamwe na Brésil, mu gihe Rivaldo yatwaye ibyo bikombe byombi. Bombi kandi begukanye Confederations Cup.

Rivaldo ntiyashimishijwe no kumva ko ari we Neymar yasimbuye mu ikipe yatwaye Igikombe cy'Isi mu 2002
Neymar yongeye gushimangira ko atakura Ronaldo cyangwa Ronaldinho mu ikipe ya Brésil yatwaye Igikombe cy'Isi mu myaka 23 ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .