Ibi ni bimwe mu byo yaganiriye na B&B Kigali FM, agaruka ku rugendo rw’iyi kipe mu guhatanira Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda.
Brig Gen Rusanganwa yavuze ko kuba yarageze mu ikipe asimbuye ubuyobozi bwavuzweho byinshi bitamuteye ubwoba, ahubwo icyahindutse ari ugusanga APR FC ifite abakinnyi banyotewe no kubona intsinzi buri munsi.
Ati “Twe nk’ikipe y’igisirikare, ifite amateka y’igisirikare, iyoborwa nk’igisirikare, ibintu byose bibaho twumva nta kibazo. Mu gitondo bantwaye muri Nyungwe nakumva ari ibintu bisanzwe. Kuba harahinduwe inshingano birasanzwe.”
“Gusanga rero abakubanjirije baratwaye ibikombe, abafana ari benshi kuriya, ni ikintu kiba gikomeye cyane ukibaza uko bizagenda wowe nta gikombe utwaye. Ibyo biba bisa no kwicarira inkono ishyushye ni ko babyita.”
Ni igihe gito gishize ahawe kuyobora iyi kipe, gusa kugira ngo inshingano zikomeze kugerwaho yagaragaje ko hari imyanya ikenewe mu buyobozi irimo gushyiraho umuyobozi wa siporo.
Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports ntibukanganye
Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko kuba Rayon Sports iyoboye Shampiyona bidakwiriye kumuhangayikisha kuko imikinire yayo na yo idatandukanye n’iy’andi makipe. Ibyo bikagira ingaruka ku kugaragaza neza koko uzatwara igikombe.
Ati “Harasabwa kureba ngo twebwe APR turabura iki kugira ngo dutere imbere mu mikino isigaye kuko bashobora gutakaza amanota. Ubu hano ikipe yose yagutsinda, wanganya, byose birashoboka. Imikinire yacu igomba guhinduka kugira ngo tuve aho turi. Ikintu utubatse mu mezi atanu cyangwa atandatu ashize ntiwacyubaka mu mikino isigaye. Aho ni ho ntafitiye ubwoba. Bazajya [abayobozi ba Rayon Sports] se mu kibuga? Njye se nzajya mu kibuga?”
“Ntabwo nzajyamo ariko ikigaragara nta bwoba mfite ku kuba bahagurutse, ahubwo abantu badufitiye akamaro ni abatoza. Umutoza wacu n’uwa Rayon Sports ni bo bafite urufunguzo rugana ku gikombe.”

APR FC ntigomba kugaragara muri maguyi n’amarozi bivugwa mu mikino
Chairman wa APR FC yavuze ko inkomoko y’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikwiriye kuba ituma abayirimo babona maguyi n’amarozi nk’ikizira.
Ati “Kumbwira ngo ndahagurutse ngo ngire icyo nahindura byaba ari bya bindi. Njya numva hari n’abavuga amarozi mu mupira ariko njye simbyemera, cyangwa izindi maguyi zitaduteza imbere. Uko mbibona, umutoza afite ubushobozi, agize icyo ahindura twaba aba mbere.”
“Ikipe yashinzwe ku gitekerezo cya Perezida wa Repubulika [Paul Kagame], aramutse amenye ko twagiye muri ibyo bintu adakunda byaba ibindi."
Yongeyeho ko nta mpamvu yo gutuma abakinnyi cyangwa abatoza bajya mu byo kugurisha imikino kuko Minisiteri y’Ingabo ifite ubushobozi bwo guhembera igihe no kubaha ibyo bifuza. Kuba ari ikipe ifatwa nk’irerera igihugu, bituma idakwiriye kwijandika muri ayo makosa.
Abayobora umupira ni izingiro ry’ibibazo muri ruhago
Chairman wa APR FC yavuze ko abayobozi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ari bo bakwiriye kwicara bakarebera hamwe ibibazo biri mu mupira w’amaguru, aho kurenganya abatoza n’abandi babazwa umusaruro.
Ati “Abatuyobora ndavuga FERWAFA na Rwanda Premier League, twagahuye tukavuga tuti ‘dukore iki?’ Njye nka Chairman wa APR FC, mbona ntacyo abayobozi batakoze pe. Batanze amafaranga, baguze abakinnyi beza, ariko turabura iki?”
“Tugishakire mu bayobora imipira, tutaranareba abatoza, twe tubanze twirebe. Ntabwo wafata umwana w’imyaka 22 ngo umwigishe ibintu atabonye kuva ku myaka umunani. Turazana umutoza ariko ugasanga ni nko gutangira bushya. Twe muri APR turabikora ariko ugasanga ni ku rugero rutari rwiza. Ntiwarenga rero umutoza kuko ibibazo biri mu miyoborere.”
“Maze iminsi ndeba muri APR FC mu gihe nyoboye, dutanga amafaranga menshi mu bana, ariko uwabambaza navuga ko bari he? Ayo rero ni amakosa yacu, sinayabaza Minisitiri cyangwa Umuyobozi w’Igihugu waduhaye uwo murongo, cyangwa ngo dusubiranemo ngo umutoza yananiwe.”

Ubuyobozi bwa APR FC bufitiye icyizere Darko Nović
Brig Gen Rusanganwa yavuze ko umutoza w’ikipe akiri mu nzira nziza mu gihe nta gikombe aratakaza mu byo yiyemeje, nubwo abafana bakimushidikanyaho.
Ati “Ntabwo aka kanya navuga ku mutoza. Igikombe cy’Amahoro kiri imbere ye, icya shampiyona kiri imbere ye, kugira ngo rero usuzume umutoza ni uko ibyo yemeye atabigezeho. Kugeza uyu munsi rero umutoza wacu Darko sinshobora kureba niba azi gutoza cyangwa atabizi. Ibyo yasinyiye ni ugutwara ibikombe kandi biracyari imbere ye.”
“Ese aka kanya uwazana Carlo Ancelotti yatwara ibikombe nk’uko abitwara muri Real Madrid? Ko twazanye abatoza mu Ikipe y’Igihugu bafite ubushobozi bwo gufata abakinnyi beza bakuye mu makipe yose, tugera he? Tutitwaje ubushobozi bw’abo tuba twakuye hanze, twe ibyacu turabitegura?”
APR FC iri ku mwanya wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 42, irushwa amanota ane na Rayon Sports FC ya mbere.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 22 uyihuza na Vision FC kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Werurwe 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!