Ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024 nibwo mu Nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe hasorejwe icyiciro cya kabiri cy’amarushanwa ahuza inkambi zose zibarizwa mu Rwanda yari amaze icyumweru aba. Ni amarushwa yakinwe mu byiciro birimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Sitball na karate.
Muri Basketball mu bagabo inkambi ya Mahama yatsinze Nyabiheke amanota 41-39. Mu bagore Mahama1 yatsinze Mahama 2 amanota 34 kuri 23. Volleyball inkambi ya Mugombwa yatsinze iya Kigeme amaseti 3-1. Sitball Mahama 2 yatsinze Mahama 1 amanota 34 kuri 31 mu gihe mu mupira w’amaguru Mahama yatsinze Kigeme igitego 1-0.
Nahimana Elvis ukina Basketball mu ikipe ya Mahama yavuze ko iyi mikino ibafasha kuva mu bwigunge bikabaha kumva ko nubwo ari impunzi ari abantu nk’abandi. Yashimiye Leta y’u Rwanda ku kuba yarabakiriye neza, anashimira imiryango itegamiye kuri Leta ibafasha gutegura iyi mikino yose.
Nkundirinka Marie Thatiana we yavuze ko muri iyi mikino yungukiyemo byinshi birimo nk’ubutumwa bwatanzwe na Pro- Femmes binyuze mu mushinga EDUFAM. Yavuze ko bigishijwe uko bakwirinda inda ziterwa abangavu ahubwo bakagira intumbero nziza bakanaharanira kuyigeraho.
Umuyobozi Wungurije w’Impuzamiryango Pro- Femmes Twese Hamwe, Uwimana Oliver, iri mu baterankunga b’iyi mikino. Yavuze ko bishimira ubutumwa batanze bujyanye no gukangurira abana b’abakobwa gukora siporo ndetse no kubakangurira kwirinda ibishuko bibashora mu ngeso mbi.
Ati “ Twari tugamije gusanga abana hamwe tukabasha kubakangurira kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Abana barasambanyagwa bikabaviramo ingaruka zo gutwara inda zitateganyijwe, bigaragara ko bigenda bigabanuka ugereranyije nuko byari bimeze mbere. Ubu rero turashishikariza abakobwa kwitabira imikino yose batinyuke kuko byabafasha.”
Umuyobozi w’Inkambi ya Mahama, Vuganeza Andre, yavuze ko bishimiye uko iyi mikino yagenze avuga ko bagiye bagira imikino nk’iyi buri gihe ihoraho hari ibintu byinshi byarinda urubyiruko yaba abishora mu biyobyabwenge ndetse n’abangavu baterwa inda zitateguye buri mwaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko kuba haba imikino ihuza inkambi zose bivuze ko bafite agaciro n’ubwisanzure. Yavuze ko kandi iyi mikino yatumye benshi bakangurirwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho basabwe gutinyuka bakagaragaza ababakorera ibyaha cyane cyane ibijyanye n’ihohoterwa.
Ubuyobozi bwavuze ko umwaka utaha aya marushanwa azongerwamo andi ajyanye n’imbyino ndetse n’indirimbo. Abakobwa kandi ngo bazashishikarizwa kwitabira mu mikino myinshi kuburyo muri buri cyiciro hazajya hagaragaramo abakobwa n’abahungu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!