Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2025, ni bwo Pyramids FC yakinnye na Sagrada yo muri Angola mu mukino w’Umunsi wa Gatanu w’amatsinda ya CAF Champions League.
Nyuma yo kubona itike yo gukomeza muri ¼, Pyramids yahise ifata indege iyisubiza iwayo kuko iri kwitegura umukino wa Shampiyona ugomba kuyihuza na Ghazl El Mahallah ku wa 15 Mutarama.
Hashize amasaha abiri bari mu kirere, indege barimo yageze ahantu hari ikirere kitameze neza, bigira ikibazo kuri moteri zifasha mu kongera umwuka mu ndege, ubana muke bamwe mu barimo batangira kugwa igihumure.
Iyi ndege yahise isabwa gukatira nzira igasubira ku kibuga cy’indege cy’i Luanda aho yari yabakuye, kugira ngo bongere bategure urugendo bundi bushya.
Pyramids FC iri ku mwanya wa mbere mu Itsinda D nyuma yo gutsinda Segrada igitego 1-0, ifite amanota 10 mu gihe isigaje gukina na Djoliba AC yo muri Mali.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!