00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege yari itwaye abakinnyi ba Pyramids FC yagize ikibazo, babura umwuka

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 January 2025 saa 11:14
Yasuwe :

Indege yari itwaye abakinnyi ndetse n’abaherekeje Pyramids FC yo mu Misiri, yagize ikibazo imaze amasaha abiri mu kirere, bituma abarimo batangira kubura umwuka, ihita isabwa gusubira i Luanda igitaraganya.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2025, ni bwo Pyramids FC yakinnye na Sagrada yo muri Angola mu mukino w’Umunsi wa Gatanu w’amatsinda ya CAF Champions League.

Nyuma yo kubona itike yo gukomeza muri ¼, Pyramids yahise ifata indege iyisubiza iwayo kuko iri kwitegura umukino wa Shampiyona ugomba kuyihuza na Ghazl El Mahallah ku wa 15 Mutarama.

Hashize amasaha abiri bari mu kirere, indege barimo yageze ahantu hari ikirere kitameze neza, bigira ikibazo kuri moteri zifasha mu kongera umwuka mu ndege, ubana muke bamwe mu barimo batangira kugwa igihumure.

Iyi ndege yahise isabwa gukatira nzira igasubira ku kibuga cy’indege cy’i Luanda aho yari yabakuye, kugira ngo bongere bategure urugendo bundi bushya.

Pyramids FC iri ku mwanya wa mbere mu Itsinda D nyuma yo gutsinda Segrada igitego 1-0, ifite amanota 10 mu gihe isigaje gukina na Djoliba AC yo muri Mali.

Abakinnyi ba Pyramids FC baburiye umwuka mu ndege basubira i Luanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .