Indashyikirwa muri Siporo y’u Rwanda zigiye guhembwa ku nshuro ya gatatu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Werurwe 2019 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi, ibigo, abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino n’abandi bantu bagize uruhare runini mu guteza imbere imikino itandukanye bagiye gushimirwa, mu gikorwa kigiye kuba kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu.

Ibi bihembo bya Rwanda Sports Awards biratangwa ku mugoroba wo ku wa 16 Werurwe 2019 muri Grand Legacy Hotel, byateguwe na East African Youth Development Agency.

Umuyobozi wa Rwanda Sports Awards, Mugisha Emmanuel, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa ngarukamwaka kigamije kuzirikana ibyiza byagezweho muri siporo.

Yagize ati “Ni igikorwa cyo guhemba abakoze neza muri siporo nk’ikimenyetso cyo kuzirikana akazi kabo. Abo twahembye mu myaka yashize bagiye berekana ko bishimiye ko hari abazirikana ibyo bakora.’’

Mugisha yagize ati “Ibihembo ntibigenwa mu mafaranga. Dukorana n’abafatanyabikorwa bacu, ni bo bagena ishimwe bashobora gutanga.’’

Mu 2019, Rwanda Sports Awards, ihemba ababaye indashyikirwa yagarutse mu isura nshya aho abashyizwe ku rutonde bazatorwa n’abafana bahawe amajwi 40% mu gihe 60% yahawe akanama nkemurampaka. Amatora yatangiye ku wa 9 Werurwe asozwa ku wa 15 Werurwe 2019.

Abazitabira ibi birori byo guhemba bazasusurutswa binyuze mu myidagaduro itandukanye. Ushaka kubyitabira azishyura ibihumbi 10 Frw.

Urutonde rw’abahataniye ibihembo, Rwanda Sports Award 2019:

Umukinnyi w’Umwaka muri Volley Ball

1. Mukunzi Christopher

2. Kavaro Patrick

3. Dusenge Wyclif

Umukinnyi w’Umwaka muri Basketball

1. Kami Kabange

2. Sagamba Sedar

3. Hagumintwari Steve

Umukinnyi w’Umwaka muri Ruhago

1. Hakizimana Muhadjili

2. Rwatubyaye Abdul

3. Duhayindavyi Gael

Umukinnyi w’Umwaka mu gusiganwa ku magare

1. Ndayisenga Valens

2. Mugisha Samuel

3. Areruya Joseph

Ibindi bihembo:

1. Umufana mwiza w’umwaka

2. Itsinda ryiza ry’abafana

3. Umutoza w’umwaka

4. Umutoza w’Imyitozo Ngororamubiri w’umwaka

5. Radio ya mbere mu biganiro bya Siporo

6. Igitangazamakuru cya mbere kivuga Siporo

7. Igitangazamakuru cyandika siporo kuri internet

8. Ikipe (club) nziza y’umwaka

Muri uyu muhango hazanatangwa ibihembo byihariye birimo Ikipe y’Igihugu y’Umwaka, Umutoza w’Umwaka, Umuterankunga wa Siporo n’Ikigo cya Siporo biri ku isonga.

Umuyobozi wa Rwanda Sports Awards, Mugisha Emmanuel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza