Ibi bikunze kugaragara cyane muri Afurika, aho umubyeyi abona kugabanya imyaka ari cyo kintu gishoboka cyatuma umwana we cyangwa uwo atoza agera kure yifuza.
Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroun, Samuel Eto’o Fils, yavuze ko atifuza kuba umuyobozi utsinda kuko yariganyije imyaka mu bakinnyi.
Ati “Ntabwo nifuza kuba umwe mu bayobozi bamara imyaka 10 batarabona intsinzi, cyangwa ngo ntsinde kuko nakoresheje abakinnyi b’imyaka 25 mu cyiciro cy’abatarengeje 17.”
“Ntewe ishema no gukunda igihugu cyanjye cya Cameroun bidashidikanywaho, ndi mu rukundo n’umugabane wanjye wa Afurika. Abantu bawutuye rero ni twe tugomba kuganira kuri iki kintu.”
Eto’o avuga ko ibikorwa byo kuriganya imyaka muri ruhago ari byo bituma umusaruro uba nkene mu makipe makuru.
Ati “Ndashaka kuzajya njyana mu kibuga ikipe ihatana kandi ku myaka ya nyayo. Ntabwo twemera ko ibyo bintu byashoboka. Muri rusange usanga amakipe yo muri Afurika aba ari meza mu marushanwa y’abato, ariko mu makipe makuru nta ntsinzi tuhabonera.”
“Impamvu nyamukuru ihari ni uko iyo tugezeyo duhatana tuvuga ko abakinnyi bacu bafite imyaka 22, kandi umukinnyi wacu aba yitwa ko afite 22, ariko mu by’ukuri aba afite hagati y’imyaka 35 na 37.”
Samuel Eto’o wabaye umukinnyi ukomeye w’Ikipe y’Igihugu ya Cameroun, Chelsea, FC Barcelona, Inter Milan n’izindi, avuga ko hakwiriye ubwitange.
Ati “Tugomba gutanga ibitambo kugira ngo dusubize ibintu mu buryo. Iyo ni yo mpamvu tugomba kwita ku byiciro by’abakiri bato.”
“Ndabizi neza ko ababyeyi n’abatoza bahinduza imyaka y’abana, ariko babikora kuko babona mu mikino y’abana nta kintu kirimo. Ariko bamenye ko ibyo bakora byose batari gufasha umupira wacu dukunda.”
Samuel Eto’o ni umwe mu bagabo badakunze kwihanganira ibyemezo bimubangamira cyangwa ibimwitambika mu kazi ke cyane cyane ako kuyobora FECAFOOT.
Ibi bituma akunda gufatirwa ibihano ubutitsa, ahanini ibimushinja imyitwarire idahwitse mu mupira w’amaguru.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!