Ni isiganwa riteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 4 Kanama 2024, aho abasiganwa bazahera mu mazi, bagakurikizaho gusiganwa n’amagare mbere yo gusoreza ku maguru.
Mu gihe rutarambikana ku bakinnyi bazahatanira imidali muri iri rushanwa no gushaka itike zo kuzakina Shampiyona y’Isi iteganyijwe kuzakinwa mu mpera z’umwaka.
Nkuko bisanzwe isiganwa rizakinirwa mu Kiyaga cya Kivu, aho hamaze gushyirwamo ibimenyetso by’aho abakinyi bazajya banyura, ndetse n’uburyo bwo kuzabakurikirana, haba mu ghe cy’impanuka mu mazi ndetse n’ibindi.
Mu gihe irushanwa rizaba riri kuba ndetse na mbere yaryo, hateguwe imurikagurishanwa ku bikorwa bimwe na bimwe bibera mu Karere ka Rubavu ndetse no mu Rwanda muri rusange.
Ni imurikagurisha ryatekereje kuri buri wese kuva ku bakri bato bateganyirijwe aho gukinira ndetse n’ibindi bigenewe abakuze.
Uzaba yitabiriye iyi mikino ntabwo azicwa n’inzara kuko hari ahateganyirijwe gufatira amafunguro ndetse n’ibindi bitazatuma abakinnyi, ababaherekeje ndetse n’abafana batagwa isari.
Iri ni irushanwa kandi u Rwanda rugiriramo amahirwe yo kwereka abatutye mu mahanga ibyiza byo gusura u Rwanda binyuze muri Gahunda ya ‘Visit Rwanda, yashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamije kongera ba mukerarugendo barusura.
Iyi niyo mpamvu mu byo gusura hagaragaramo bimwe mu bimenyetso ndetse n’ahasobanurirwa ibyiza n’umwihariko wa buri hamwe mu hakorerwa ubukerarugendo mu Rwanda.
Kuva saa Kumi n’imwe za mugitondo ku munsi w’irushanwa, imihanda izakoreshwa izaba ifunze kugeza saa Kumi n’igice, ubwo hazaba hagiye gutangwa ibihembo ku bitwaye neza.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!