Imyigaragambyo muri Barça kubera Messi, Blind yafashwe n’umutima mu kibuga, Arsenal itsinda MK Dons…amakuru agezweho i Burayi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Kanama 2020 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Abafana ba FC Barcelone bakoze imyigaragambyo imbere ya stade yayo Camp Nou, nyuma y’uko hagiye hanze amakuru avuga ko kapiteni w’iyi kipe, Lionel Messi, yasabye kuyivamo.

Ku wa Kabiri nibwo Lionel Messi yandikiye abayobozi ba FC Barcelone ubutumwa bwa Fax, ababwira ko ashaka ko ingingo imwemerera kuva mu ikipe ku buntu, yahabwa agaciro akagenda muri iyi mpeshyi.

Itangazamakuru ryo muri Argentine, ryatangaje ko Messi yafashe iki cyemezo nyuma yo kubwirwa n’umutoza mushya, Ronald Koeman, ko agomba “gucisha make agakorera ikipe, nta cyubahiro cyo kumva ko ari hejuru.”

Abafana ba FC Barcelone bagiye hanze ya Stade Camp Nou mu ijoro, bigaragambya basaba ko perezida w’ikipe, Josep Maria Bortemeu yegura, hagasigara Lionel Messi.

Bartomeu yavuze ko azakomeza kuyobora FC Barcelone kugeza muri Werurwe 2021 ubwo hazaba amatora, ariko abatamushyigikiye bifuza ko yakwegura kugira ngo barebe ko Messi yacururuka.

Radio Catalunya yo muri Espagne yatangaje ko “Lionel Messi yabwiye Pep Guardiola ko bishoboka ko bakorana muri Manchester City.”

Andi makipe bivugwa ko ashobora kugura Lionel Messi ni Juventus, Paris Saint-Germain na Inter Milan, mu gihe FC Barcelone ngo iri gutekereza kumugurisha kuri miliyoni 200£.

Abafana ba FC Barcelone bigaragambije nyuma yo kumva ko Messi yasabye kuyivamo
Abafana baririmbaga basaba ko Perezida wa FC Barcelone, Josep Maria Bartomeu, yegura

Harry Maguire yakuwe mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza nyuma yo gukatirwa igifungo cy’amezi 21

Nyuma y’uko hatangajwe ko yakatiwe igifungo cy’amezi 21 n’iminsi 10 kubera ibyaha bine yakoreye ku kirwa cya Mykonos mu Bugereki, kapiteni wa Manchester United, Harry Maguire, wari wahagamagawe mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, yasezerewe.

Umutoza Gareth Southgate, yavuze ko yasezereye uyu mukinnyi “kugira ngo abanze akemure ibibazo afite.”

U Bwongereza buzakina imikino ibiri buzahuramo na Iceland na Denmark mu kwezi gutaha, mu irushanwa rya UEFA Nations League rigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Harry Maguire avuga ko yizeye ko ari umwere ndetse ukuri kuzagaragara.

Mu rubanza rwabaye ku wa Kabiri i Syros mu Bugereki, uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, yashinjwe ibyaha bine birimo gukubita no gukomeretsa, kugerageza gutanga ruswa, guhohotera abashinzwe umutekano no gutukana nyuma yo gutabwa muri yombi.

Harry Maguire yari yahamagawe mu ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza, ariko nyuma yo gukatirwa n'urukiko rwo mu Bugereki, ahita asezererwa

Arsenal yatsinze MK Dons mu mukino wa gicuti

Mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino uzatangira mu kwezi gutaha n’umukino wa FA Community Shield uzayihuza na Liverpool ku wa Gatandatu, Arsenal yatsinze MK Dons ibitego 4-1 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Kabiri.

Mohamed Elneny, Eddie Nketiah, Rob Holding na Mark McGuinness batsinze ibitego Arsenal yabonye muri uyu mukino.

Liverpool zizahura ku wa Gatandatu, yo yanganyije na Red Bull Salzburg ibitego 2-2 mu mukino Virgil van Dijk yakomerekeyemo mu maso agasimburwa.

Mohamed Elneny ari mu bakinnyi bafashije Arsenal gutsinda MK Dons
Virgil van Dijk yakomeretse hafi y'ijisho ubwo Liverpool yakinaga na Red Bull Salzburg

Tyson Furry yasezeranyije Anthony Joshua kumwigisha iteramakofe nibahurira mu murwano

Umukinnyi w’iteramakofe, Tyson Furry, yabwiye mugenzi we Anthony Joshua ko umunsi bazahurira mu murwano, azamwigisha uko barwana.

Ku ifoto ishushanyije yashyize kuri Twitter akayikurikiza amagambo agira ati “Uwa Gatatu mwiza”, Furry ariho afashe akaboko Anthony Joshua umubaza ati “Ese unjyanye he?” na we akamusubiza ati “Ku ishuri, wa nzererezi we.”

Tyson Furry ashobora kurwana na Anthony Joshua mu gihe yaba yatsinze Deontay Wilder mu murwano uzaba tariki ya 19 Ukuboza uyu mwaka.

Tyson Furry yasebeje Anthony Joshua ku mbuga nkoranyambaga

Daley Blind yongeye gufatwa n’umutima ari mu kibuga

Uwahoze ari myugariro wa Manchester United, Daley Blind yongeye gufatwa n’umutima ari mu kibuga ubwo ikipe ye ya Ajax yakinaga umukino wa gicuti na Hertha Berlin ku wa Kabiri.

Daley Blind yaguye hasi ku munota wa 78, ariko abaganga bamwitaho ava mu kibuga yigenza, ndetse nyuma y’umukino, umutoza we Erik ten Hag yavuze ko ameze neza.

Uyu mukinnyi yaherukaga kugira ikibazo nk’iki mu Ukuboza 2019 ubwo Ajax yakinaga na FC Valence mur Champions League. Yamaze amezi abiri adakina kugeza muri Gashyantare 2020.

Daley Blind yongeye kugira icyibazo cy'umutima ari mu kibuga ariko abasha gukira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .