Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Kanama 2024, ubwo hagaragazwaga imigendekere ya Ironman 70.3 izaba ku nshuro ya gatatu.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yagaragaje ko irushanwa hari inyungu nyinshi ryazanye kandi bifuza ko ryakomeza kubera mu Rwanda.
Ati “Uyu ni umwaka wa nyuma ariko twese intero ni uko ubu bufatanye bwakomeza kandi ntabwo mbona icyabibuza kuko iyo urebye usanga amasezerano yabanje yaragenze neza.”
“Uko bigaragara kandi irushanwa rimaze gufata umurego ku buryo Abanyarwanda bashobora na bo ubwabo kuryitegurira cyane ko barize. Ahubwo benshi bibaza impamvu riba umunsi umwe ariko ni ko riteye, gusa bakwiriye kumenya ko ibindi bikorwa bijyana na ryo bitanga umusaruro.”
Umuyobozi wa Ironman muri Afurika, u Bwongereza na Ireland, Sam Brawn, yashimangiye ko uko amasezerano yagenze mbere nta kibazo cyabeye ariyo mpamvu ibiganiro byo kuyongera ntacyo byaba bitwaye.
Yagize ati “Twishimiye kugaruka Rubavu kuko ni ahantu nkunda cyane. Imyaka itatu irahagije ngo u Rwanda rube rwakomeza kuberamo Ironman 70.3. Hari abantu baza baje kurushanwa ariko hari ibindi na bo bahabona, ikirere cyiza, abantu beza ndetse n’ibindi.”
“Amasezerano ya Ironman 70.3 aba ari imyaka itatu buri gihe ntabwo ajya arenga, ariko nta kabuza ko yakongerwa kuko no muri Afurika y’Epfo byarashobotse. Ntabwo biri mu biganza byanjye gusa ariko buhoro buhoro ibiganiro nibigira icyo bigeraho tuzabamenyesha.”
Ironman 70.3 igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu kuva mu 2022, aho abakinnyi bazarushanwa Ibilometero 113, bigabanyijemo koga mu maza, gusiganwa ku magare ndetse no ku maguru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!