00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvura ntiyabujije abanyakigali kuzindukira muri ‘Car Free Day’ (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 March 2025 saa 02:00
Yasuwe :

Mu gihe mu bice bimwe na bimwe byo mu Mujyi wa Kigali hazindukiye imvura idakanganye, benshi bayirengagije bitabira siporo rusange ya ‘Car Free Day’ imaze kuba umuco.

Nk’uko bimaze kuba akamenyero, buri nshuro ebyiri mu kwezi habaho siporo rusange mu Mujyi wa Kigali, igahuriza hamwe abawutuye mu turere dutatu tuwugize bagakorera hamwe siporo.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe 2025, ni bwo habaye siporo iya nyuma ya Werurwe, yitabirwa n’abatuye Kigali ndetse na bamwe mu bayobozi mu nzego za leta.

Kuri iki Cyumweru abitabiriye iyi siporo bahuriye mu mihanda isanzwe ikoreshwa ndetse initabirwa n’ingeri zose kuva ku bato kugera ku bakuru.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ndetse na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, bari barangaje imbere abakoze iyi siporo.

Si aba gusa kuko n’umuhanzikazi Bwiza ari mu batanze ubutumwa muri iki gikorwa bushishikariza buri wese gukora siporo.

Nyuma yo kuzenguruka mu mihanda yabugenewe, abari muri iyi siporo bahuriye ahabugenewe harimo no hafi y’inyubako ya Kigali Heights bafatanya kunanura imitsi no gukina indi mikino ibafasha kugorora umubili.

Imikino isangwa muri ‘Car Free Day’ irimo nka Road Tennis, Fencing, guterura ibiremereye, kubyina imbyino za gakondo, kunyonga amagare n’ibindi.

Muri Car Free Day habera imikino itandukanye ifasha benshi gukora siporo
Abagera hafi ya Kigali Convention Centre bafatanya kunanura imitsi
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Minisitiri Amb. Christine Nkulikiyinka, bari barangaje imbere abakoze iyi siporo
Abapolisi ntibasiba muri siporo rusange
Ab'i Nyarugenge ntibakanzwe n'akavura kaguye mu bice bimwe na bimwe by'Umujyi wa Kigali
Siporo yitabirwa n'abiganjemo urubyiruko
Imihanda iba yakumiriwemo ibinyabiziga bya moteri
Bamwe bahitamo gukora siporo bagenda bisanzwe
Amb. Nkulikiyinka, Dusengiyumva na Mukazayire bafatanyije n'abandi gukora siporo
Aba bigira umupira w'amaguru mu irerero rya Bayern Munich bitabiriye siporo
Bwiza yatanze ubutumwa bushishikariza benshi gukora siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .