Kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Nyakanga 2024, hagombaga kuba imyitozo y’abakinnyi ba Triathlon ariko hasohotse itangazo rimenyesha abakinnyi ko batemerewe kujya mu mazi.
Ni ikibazo ahanini cyatewe n’uko imvura yaguye ari nyinshi bigatuma mu mugezi wa Seine bagombaga kogeramo ujyamo imyanda myinshi ishobora kwangiza ubuzima bw’abakinnyi.
Abakinnyi ndetse n’abandi bari biteguye kugira uruhare muri wo, bari biteguye kwitoza nta nkomyi bari kwibaza impamvu bitari byaratekerejweho nyamara arenga miliyari 1,52$ yarashowe mu gutunganya amazi azakinirwamo.
Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Paris, Pierre Rabadan, yavuze ko “dufite imvura nyinshi ariko buri kimwe kiri gukorwa kugira ngo dutunganye amazi, kandi mu gihe cya vuba akinirwemo nubwo byose byaterwa n’uko ikirere kimeze.”
Umuyobozi w’umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, yavuze ko bizatungana kandi nta mpungenge zikwiye kubaho kuko no mu mikino yabaye mu 1900 byagaragaye ariko amakosa agakosoka.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon ku Isi ryemera ko nibiramuka binaniranye ntihagire isuku ihagije igaragara mu mazi, abakinnyi bazakina Duathlon.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!