00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwanda mu mazi i Paris uteye impungenge abakinnyi ba Triathlon mu Mikino Olempike

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 28 July 2024 saa 05:43
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo hakinwe irushanwa rya Triathlon nka rimwe mu Mikino Olempike, imvura n’ikirere kibi kiri i Paris byatumye abakinnyi bazahatana babura uko bitoza kuko amazi y’umugezi wa Seine yuzuyemo umwanda.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Nyakanga 2024, hagombaga kuba imyitozo y’abakinnyi ba Triathlon ariko hasohotse itangazo rimenyesha abakinnyi ko batemerewe kujya mu mazi.

Ni ikibazo ahanini cyatewe n’uko imvura yaguye ari nyinshi bigatuma mu mugezi wa Seine bagombaga kogeramo ujyamo imyanda myinshi ishobora kwangiza ubuzima bw’abakinnyi.

Abakinnyi ndetse n’abandi bari biteguye kugira uruhare muri wo, bari biteguye kwitoza nta nkomyi bari kwibaza impamvu bitari byaratekerejweho nyamara arenga miliyari 1,52$ yarashowe mu gutunganya amazi azakinirwamo.

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Paris, Pierre Rabadan, yavuze ko “dufite imvura nyinshi ariko buri kimwe kiri gukorwa kugira ngo dutunganye amazi, kandi mu gihe cya vuba akinirwemo nubwo byose byaterwa n’uko ikirere kimeze.”

Umuyobozi w’umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, yavuze ko bizatungana kandi nta mpungenge zikwiye kubaho kuko no mu mikino yabaye mu 1900 byagaragaye ariko amakosa agakosoka.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon ku Isi ryemera ko nibiramuka binaniranye ntihagire isuku ihagije igaragara mu mazi, abakinnyi bazakina Duathlon.

Umugezi wa Seine urimo umwanda mwinshi watumye umukino abakinnyi batitoza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .