Ni ibintu yagezeho nyuma yo gutungura amakipe arimo Afurika y’Epfo akayatsindira mu Rwanda nyuma yo kuhanganyiriza na Zimbabwe, ari na yo mpamvu benshi babona ko n’ibitari ibyo Ikipe y’Igihugu yakwiyemeza ikabigeraho.
Abanyarwanda bose bategereje kubona Amavubi mu Mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kurusha uko bayategereje mu yo y’Igikombe cy’Isi, icyizere kiri hasi nubwo ruyoboye ayo bisangiye itsinda.
Ibi birasaba imyiteguro ihagije ku bakinnyi b’Amavubi kandi igatangira kare haba ku bakina imbere muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse n’abazashimwa n’umutoza Torsten Spittler akabatumizaho hanze y’u Rwanda aho bakinira.
Nta gihindutse, umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira tariki ya 26 Kanama 2024, aho ruzaba rutegura umukino uzaruhuza na Libya biri kumwe mu itsinda D tariki ya 4 Nzeri.
Abaturuka hanze ni bo benshi kugeza ubu bakinira u Rwanda, ikaba ari intambwe nziza ariko nanone bigasaba imbaraga umutoza kuko azajya ababona igihe gito mbere y’uko imikino itangira.
Imyitozo izamara icyumweru kimwe mbere y’uko bakinira i Benghazi, aho hakaba harimo igihe cyo gukorera mu Rwanda mu Karere ka Bugesera n’igihe cyo gukora urugendo rubageza muri Libya.
Iki gihe gisa n’aho ari gito ariko habayeho gutegura byose hakiri kare Amavubi ashobora kuguma mu mwuka mwiza wo kubona intsinzi yikurikiranya mu mikino iheruka.
Amateka mu mikino u Rwanda rwahuriyemo na Libya, bimaze gukina inshuro umunani ariko yose rwarayitsinzwe ndetse n’uwo rwari rwihagazeho rukinjiza 3-0 byarangiye rurezwe gukinisha umukinnyi w’imyirondoro idahuye [Daddy Birori], ruterwa mpaga.
Indi kipe yo guhanga amaso ni Nigeria byaherukaga guhurira muri iyi mikino mu myaka 22 ishize, aho u Rwanda rwabonye inota rimwe mu mikino ibiri ndetse ruramutse rwihagazeho rwakongera kwitwara neza mu mukino wa mbere uzaba ubereye muri Stade Amahoro.
Abakinnyi Amavubi ashobora kugenderaho b’intwaro za mwamba kugeza ubu barimo Ntwali Fiacre uherutse kujya muri Kaizer Chiefs, Bizimana Djihad wa FC Kryvbas Kryvyi Rih, Ange Mutsinzi wa Zira FK, Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli, Muhire Kevin wa Rayon Sports, Kwizera Jojea wa Rhode Island FC, Mugisha Gilbert wa APR FC n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!