00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu aba-sportifs badakwiriye kuba ba ntibindeba mu bihe byo kwibuka

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 8 April 2025 saa 11:25
Yasuwe :

Siporo ni rumwe mu nzego zitabirwa cyane n’abaturage, igahuriza hamwe abantu bose, intego yayo ari ibyishimo no gutuma bamwe baruhuka mu mutwe, kandi yabaye imwe mu ntwaro zifashishijwe mu guhuriza hamwe Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo bituma iba urubuga rwiza mu gutambutsa ubutumwa runaka, rimwe na rimwe bukaba ubw’ubucuruzi cyangwa izindi gahunda za leta. Uko ni na ko byagiye bikorwa mbere yo mu 1994, ubwo hategurwaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere y’uko Jenoside itangira ku wa 7 Mata mu 1994, mu gihugu hose Ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal bwarisuganyaga ndetse bukiyegereza ibigo n’amashyirahamwe atandukanye yabaga ahuriwemo n’abantu benshi, bukabashishikariza gutsemba Abatutsi.

Byarenze inzego za politiki, iz’uburezi, iz’itangazamakuru, iz’imyidagaduro n’izindi, bigera no muri siporo yari ifite abakunzi benshi muri icyo gihe. Biciye mu bayobozi bayo, siporo yakomeje kunyuzwamo ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko mu mupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, nk’imwe mu mikino yari ikomeye kurenza indi.

Kubera izo mpamvu muri siporo harimo umwuka wo kwishishanya, gukekana, kutabanirana neza nk’uko bikwiriye, ariko bikaba bitaremereye cyane nk’uko byari bimeze nko muri politiki cyangwa mu burezi.

Urugero ni igihe Perezida Juvénal Habyarimana afatanyije na Rutaganda George wabaye Visi Perezida w’Interahamwe bashatse kwifashisha Rayon Sports kugira ngo binjize imyumvire mibi mu bakunzi bayo.

Nubwo hari hamwe umugambi wagiye uburizwamo, ibyabaye byatanze isomo ko mu nzego zikwiriye kwitwararika ku mateka yaranze u Rwanda, harimo n’iza siporo by’umwihariko abakinnyi, abayobozi, abafana n’abandi.

U Rwanda n’Isi biri mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho inzego zose zihagurukira rimwe zikereka Isi ibyabaye mu Rwanda ndetse ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu gutuma bitazongera kubaho.

Aba-sportifs nka bamwe mu bakurikirwa na benshi, biroroshye ko ubutumwa batanga bugera kuri benshi kandi mu gihe gito, bityo bakaba bakwiriye kuba nyambere mu guha agaciro umwanya wo kwibuka.

Ikindi kandi siporo ni rumwe mu rwego ruhuriramo abaturutse mu bihugu bitandukanye, ubutumwa bw’aba-sportifs kuri bagenzi babo babana mu makipe cyangwa ahandi, bushobora kugera kure ndetse n’amahanga akamenya neza ibyabaye ku Rwanda.

Siporo yiganjemo urubyiruko kandi ni rwo mbaraga z’igihugu, ruramutse ruzamukiye rimwe rugafata iya mbere mu gusakaza ubutumwa bwo kwibuka no kwiyubaka, guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo byatanga umusanzu ugaragara ku iterambere ry’igihugu.

Ikindi ni ukwibuka aba-sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo Ntarugera Emmanuel (Gisembe), Rudasingwa Martin, Sebalinda Ngoga Dominique, Buregeya Anastase (Masaka), Kalisa Innocent (Americain) n’abandi.

Mu butumwa bwatanzwe n’Ihuriro ry’Abakanyujijeho mu Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’, ryiganjemo ababonye amateka y’igihugu, bagaragaje ko aba-sportifs bakoreye hamwe bagarura ubumwe bakarinda igihugu gusubira mu bihe bibi cyanyuzemo.

Ubutumwa bwabo bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga bugira buti “Umupira w’amaguru urenze kuba umukino, ahubwo ni umuti, ni igihango ndetse ni n’isomo. Muri wo tubasha kumenya ahahise hacu n’amahano y’amacakubiri, ndetse tukongera kuwifashisha twiyubakamo amahoro.”

Rudasingwa Martin wakiniraga Kiyovu Sports ni umwe mu bakinnyi bakomeye cyane bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kwibuka kw'aba-sportifs bituma urubyiruko rwinshi ruharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho
Iyo umu-sportifs atanze ubutumwa bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bugera kure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .