00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka 28 zitezwe muri Rwanda Mountain Gorilla Rally ya 2024

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 October 2024 saa 08:35
Yasuwe :

Umunya-Kenya Karan Patel azashimangirira intsinzi ya Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu modoka ya 2024 muri Rwanda Mountain Gorilla Rally yitezwemo imodoka 28 tariki ya 18-20 Ukwakira.

Rwanda Mountain Gorilla Rally ni isiganwa ry’imodoka ribera mu Rwanda, ariko rikaba rimwe mu agize Shampiyona Nyafurika y’uyu mukino aho muri uyu mwaka ribanziriza irya Kenya rizasoza umwaka w’imikino.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 24, ryaherukaga kuba mu mwaka ushize wa 2023 aho ryatwawe n’Umunya-Kenya Karan Patel wanatwaye Shampiyona Nyafurika. Rizitabirwa n’abasiganwa bava mu bihugu bine bya Afurika ari byo u Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda.

Ryitezwemo imodoka 28 zirimo zirindwi zizaba zihanganye muri Shampiyona Nyafurika mu gihe izindi 21 zizitabira ari iz’abahatanye ku rwego rw’igihugu barimo Abanyarwanda umunani n’Abanya-Uganda 13.

Umunya-Kenya Karan Patel uri mu bazitabira, ayoboye Shampiyona Nyafurika n’amanota 105 ndetse asa n’uwamaze kuyegukana kuko akurikiwe n’Umunya-Uganda Jas Mangat ufite amanota 28 n’Umunya-Kenya Hamza Anwar ufite amanota 24, ariko aba bombi ntibazitabira.

Patel utwara imodoka iri mu zikomeye ya Skoda Fabia R5, yegukanye amarushanwa atatu amaze kuba, yabereye muri i Jinja muri Uganda, Zambia n’u Burundi.

Abakinnyi bari hafi ku rutonde rwa Shampiyona Nyafurika, bari mu bazitabira Rwanda Mountain Gorilla Rally, ni Umunya-Uganda Michael Jr Mukula ufite amanota 19 ku mwanya wa kane, agakurikirwa na mwenewabo Kuku Ranjit Singh ufite amanota 18 ndetse na Dr. Mukasa Moustapha ufite amanota 17 ku mwanya wa gatandatu.

Uwegukanye isiganwa riri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika ahabwa amanota 35, uwa kabiri 28, uwa gatatu 24, uwa kane 19 naho uwa gatanu agahabwa amanota 18 mu gihe uwa gatandatu abona 17.

Abandi bazaba bahatanye muri Shampiyona Nyafurika barimo umwuzukuru wa Julius Kambarage Nyerere wabaye Perezida wa Tanzania, Nyerere Prince Charles uzakinana n’Umunyarwanda Rutabingwa Fernand muri Mitsubishi Lancer Evo X.

Mu Banyarwanda bazakina harimo Gakwaya Jean Claude wegukanye iri siganwa mu 2019 ari hamwe na Mugabo Jean Claude muri Subaru Impreza, ariko icyo gihe ntihitabiriye abarushanwa muri Shampiyona Nyafurika.

Urutonde rw’imodoka zizitabira Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024

Imodoka zizahatana muri Shampiyona Nyafurika

  1. Karan Patel & Khan Tauseef (Skoda Fabia R5)
  2. Ranjit Singh Garcha & Sirajih Kyambadde (Mitsubishi Lancer Evo ix ARC RC2
  3. Sachania Nikhil &Patel Deep (Ford Fiesta)
  4. Yasin Nasser & Katumba Ali (Subaru GVB)
  5. Mukula Micheal & Kiyingi Edward (Subaru Impreza N14)
  6. Mukasa Moustapha & Mwambazi Lawrence (Mitsubishi Lancer Evo IX)
  7. Nyerere Prince Charles & Rutabingwa Fernand (Mitsubishi Lancer Evo X)

Imodoka zizahatana muri Shampiyona y’Igihugu

  1. Davite Giancarlo & Isheja Sandrine (Mitsubishi Lancer Evo X)
  2. Awandin Imtiaz & Rukundo Alain (Subaru Impreza)
  3. Kansiime Jonas & Nsamba Aaron (Mitsubishi Lancer Evo 8)
  4. Busuulwa Fred & Bongole Joseph (Subaru Impreza)
  5. Kalule Peter & Mwesigwa David (Subaru Imperza XV)
  6. Muwanguzi Joshua & Lwanga Hamuza (Subaru Impreza N12
  7. Gakwaya Jean Claude & Mugabo Jean Claude (Subaru Impreza)
  8. Kanangire Christian & Tuyishime Régis (Subaru Impreza N12)
  9. Isaac Ssozi & Monica Birwinyo (Subaru Impreza)
  10. Mulimira Musa & Luggya Pius (Subaru Impreza N10)
  11. Nasser Mutebi & Bunya Steven (Mitsubishi Lancer Evo IX)
  12. Issa Nyanzi & Matovu Shafic (Subaru Impreza)
  13. Faizo Kayira & Isaac Lumu (Subaru Impreza)
  14. Awandin Alim & Mwananteba Yassir (Subaru Impreza)
  15. Adolphe Nsimiyimana & Anitha Pendo (Subaru Impreza)
  16. Kalimpinya Queen & Olivier Ngabo Mungarurire (Subaru Impreza)
  17. Mike Rutuku & Alain Gasarabwe (Subaru Impreza)
  18. Murengezi Bryan & Djamila Niwemugore (Subaru Impreza)
  19. Balondemu Gilbert Wilber & Waluggyo Gilbert (Toyota Corolla)
  20. Negomba Anwar Sadat & Emaru James Francis (Toyota Corolla)
  21. Semana Genese & Hakizimana Jacques (Peugeot 205)
Karan Patel watwaye Rwanda Mountain Gorilla Rally ya 2023, azitabira irushanwa ry'uyu mwaka
Skoda Fabia R5 ni yo Karan Patel akinisha muri uyu mwaka
Karan Patel (iburyo) na Khan Tauseef bishimira intsinzi ya Rwanda Mountain Gorilla Rally mu 2023
Karan Patel agiye kongera kwisubiza Shampiyona Nyafurika ya Rally nk'uko yabikoze mu 2023
Gakwaya Claude (ibumoso) na Mugabo Claude (iburyo) batwaye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2019, ariko icyo gihe atarimo imodoka zikina Shampiyona Nyafurika
Kalimpinya Queen na Ngabo Olivier bagiye gukina Rwanda Mountain Gorilla Rally ku nshuro ya gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .