Kuva muri Gicurasi 2016 iyi gahunda yatangizwa, abayitabira bagenda biyongera, kandi n’imikino igenda yifashishwamo igakomeza kwiyongera bitewe n’ibyo abayikora baba bifuza.
Muri izi mpera z’icyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo 2024, iyi gahunda irakomeza aho Abanya-Kigali bazahurira mu bice bitandukanye bakore siporo rusange ihera saa Moya za mu gitondo.
Abantu bamwe bahurira mu ihuriro ry’imihanda ya KCC (Kigali Convention Centre), Tapis Rouge (Nyamirambo), kuri Stade ya IPRC Kigali (Kicukiro) no muri Kaminuza ya ULK (Gisozi).
Zimwe mu mpamvu zituma yitabirwa cyane harimo kuba abantu basigaye babona uburyo butandukanye bwo kuzikora bwiyongera ku kwiruka, kugenda n’amaguru cyangwa se abakoresha amagare.
Izindi siporo abantu bashobora gukora harimo gukora imyitozo ngororamubiri na ngororangingo, kubaka umubiri binyuze mu guterura ibiremereye, Imbyino Gakondo zitangwa n’Itorero Inkindi n’Amariza kandi bigakundwa cyane n’abanyamahanga bitabira iyi siporo.
Hari kandi Tennis yo ku muhanda, Fencing, Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu (3x3), Pickle Ball, kunyonga amagare atava aho ari n’izindi nyinshi.
Abitabira siporo rusange kandi bahasanga serivisi zo gusuzuma indwara zitandukanye nk’umuvuduko w’amaraso, gupima amaso, igipimo cy’isukari mu maraso no gupima ngo harebwe niba umuntu adafite umubyibuho ukabije hashingiwe ku burebure bwe n’ibilo afite.
Uyu mwanya kandi wifashishwa n’imiryango mu kongera guhura no gusabana, bagahuza urugwiro ndetse bakaganira ku ngingo zitandukanye z’iterambere ryawo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!