00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikino y’Amashuri Kagame Cup mu Burasirazuba yongeye gushimangira ko ari irerero ry’impano zitandukanye (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 March 2025 saa 10:03
Yasuwe :

Imikino y’Amarushanwa Kagame Cup yabereye mu Karere ka Nyagatare ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, by’umwihariko mu cyiciro cy’abiga mu mashuri abanza batarengeje imyaka 13, yongeye kugaragaza ko hari impano mu mikino itandukanye.

Igikorwa cyo gusoza iyi mikino cyabereye kuri Stade ya Nyagatare ku Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025.

Mu mikino yakinwe harimo uwa GS Rutonde yo muri Rwamagana yatsinzemo GS Nyamirambo yo muri Nyagatare penaliti 6-5 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mupira w’amaguru w’abahungu.

Andi mashuri yitwaye neza, yabonye itike yo kuzarushanwa ku rwego rw’igihugu muri Gicurasi, arimo EP Nyabubare II yo mu Karere ka Kirehe mu bakobwa, Ishuri rya Paysanat ry’i Kirehe muri Volleyball y’abahungu na Sainte-Anne y’i Nyagatare mu bakobwa.

Hari kandi Imena Primary School y’i Nyagatare muri Handball y’abahungu, GS Murambi I y’i Kirehe mu bakobwa, GS Muzizi y’i Kayonza muri Basketball y’abahungu n’abakobwa na EP Ibanda y’i Kirehe muri Netball y’abakobwa.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyagatare, Murekatete Juliet, yasabye abana bitabiriye iyi mikino gukurana indangagaciro yo guhatana.

Ati “Abatsinze ndabashimira, abatsinzwe twabonye bahunga ariko ntabwo ari byo. Mugomba kurebana kugira ngo nawe ugire ishyaka ryo kugira ngo ubutaha nawe uzatware igikombe.”

Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS), Habiyambere Emmanuel, yashimangiye ko imikino ihuza abanyeshuri ari irerero ry’impano muri siporo zitandukanye.

Ati “Ni ibintu twashyize ku murongo, ubona ko abana bazi ibyo bakina kuko ubu duhugura abarimu babo mu mikino itandukanye. IKindi ni uko kuri ubu ikibazo cy’imyaka cyarakemutse, hari sisiteme dukoresha ku buryo nta mwana ukibeshya imyaka ndetse twizeye ko bizaba igisubizo kuri siporo yacu.”

Yakomeje agira ati “Twashishikariza abayobozi mu mashyirahamwe y’imikino itandukanye kujya baza bagakurikirana izi mpano kuko ubona ko abana bari ku rwego rwiza. Impano zirahari, dufatanye kuziteza imbere. Umuyobozi wa Tekinike wa FERWAFA, Gérard turakorana neza cyane muri ruhago ndetse na Anaclet [Bagirishya] muri Handball.”

Umuyobozi uhagariye imikino ku rwego rwa Ligue, Gatete Ephrem, yavuze ko igikorwa cyose cyagenze neza kandi biteguye kuzegukana ibikombe ku rwego rw’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .