Hashize iminsi 12 iyi mikino itangiye gukinwa, u Bushinwa bukaba bwaraserukanyemo abakinnyi bagera kuri 31 bahatana mu mikino itandukanye irimo no koga.
Mbere y’uko iyi iba, abakinnyi b’iki gihugu bapimwe ibiyobyabwenge inshuro zigera kuri 21 byibuze buri umwe. Iki ni ikigero kiri hejuru y’uko aba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bapimwe esheshatu gusa ndetse na Australia zari enye.
Nyuma yo gupimwa ibiyobyabwenge izo nshuro zose, umukinnyi wo koga Sun Yang yaciye agahigo ko gukoresha ibihe bito [iminota 14 n’amasegonda 30] mu kurushanwa koga metero 1500, ariko hatangazwa ko yari yabikoresheje.
Uyu ni umwanzuro utarakiriwe neza kuko ugaragaza neza kubangamirwa kuri gukorerwa abakinnyi badakomoka mu Burengerazuba bw’Isi no mu bihugu by’u Burayi.
Nk’uko bigaragazwa na raporo ya WADA yasohotse mu 2022, u Bushinwa ni cyo gihugu gifite abakinnyi benshi bapimwe bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge (19.228), ababisanzwemo bakaba ari 0,2%.
Ni mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri mu bihugu bitanu bya mbere bifite ababikoresha, aho abapimwe bagera kuri 6.782, abagera kuri 1,2% baba barakoresheje ibiyobyabwenge.
Sun Yang uri gutemerwaho itaka muri iyi mikino, ari kuyikina avuye mu bihano by’imyaka ine yahawe kubera ibiyobyabwenge ndetse akaba yifuza kuzakomeza guhangana mu marushanwa akurikira nubwo imyaka (32) iri kumutwara.
Ibiro bishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku Isi (World Anti-Doping Agency - WADA) byagaragaje ko hari amwe mu mafunguro abakinnyi bashobora gufata agatuma bagasangwamo ibiyobyabwenge mu gihe bapimwe cyane cyane inyama zo ku matungo y’amatuburano.
Ibi bihita bigaragaza neza ko ibipimo bifatwa akenshi biba nta buziranenge bifite kuko akenshi bitanga ibisubizo bitari byo ku bakinnyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!