Mukundiyukuri yabigezeho kuri uyu wa Kane ubwo yafatanyaga n’Umushinwa Wang Lijun kuyobora umukino wahuje u Busuwisi (Hüberli & Brunner) na Canada (Melissa & Brandie) mu bagore, mu Mikino iri kubera i Paris.
Brandie Wilkerson na Melissa Humana-Paredes ba Canada bageze ku mukino wa nyuma batsinze Nina Brunner na Tanja Hüberli amaseti 2-1 (14-21, 22-20, 15-12).
Mukundiyukuri ni umusifuzi mpuzamahanga wa Beach Volleyball kuva mu 2013 ndetse ni umwe muri 24 bari ku rwego rwo hejuru ku Isi (Elite A) rubarizwamo Abanyafurika babiri gusa.
Ku nshuro ye ya mbere, yatoranyijwe mu basifuzi 16 bari kuyobora imikino ya Beach Volleyball mu ya Olempike iri kubera i Paris aho yanakoze amateka yo kuba umwirabura wa mbere wasifuye Imikino Olempike muri Beach Volleyball.
Hejuru y’ibyo, ni we muto mu basifuzi 16 basifuye muri iki cyiciro kuko afite imyaka 36 mu gihe uwo akurikira afite 42.
Mu mezi ashize, Mukundiyukuri yagiye asifura amarushanwa atandukanye arimo Imikino ya "Beach Pro Tour Elite 16 Paris " yabaye kuva tariki ya 24 Nzeri kugeza ku ya 2 Ukwakira 2023 ndetse n’Igikombe cy’Isi cya Beach Volleyball cyabereye muri Mexique tariki ya 3-15 Ukwakira 2023.
Muri Mata uyu mwaka, yayoboye umukino wa nyuma wa “Beach Pro Tour-Guadalajara Challenge” mu cyiciro cy’abagore, irushanwa ryabereye muri Mexique ryahuje amakipe 24 ya mbere ku Isi muri Beach Volleyball mu Bagabo n’Abagore.
Nyuma yaho, yasifuye Beach Pro Tour Elite 16” yabereye mu Mujyi wa Tepic, na wo wo muri Mexique, kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 21 Mata 2024, aho amakipe 16 ya mbere ku Isi yashakaga itike y’Imikino Olempike.
Muri Kamena 2019, yatoranyijwe mu basifuzi 16 bayoboye imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya Beach Volleyball i Hamburg mu Budage, aho bwari ubwa mbere yari yitabiriye iri rushanwa yasubiyemo mu Ukwakira ndetse ni we Munyarwanda rukumbi umaze kuryitabira kugeza ubu.
Uretse gusifura, Mukundiyukuri Jean de Dieu ni Umuyobozi ushinzwe Iterambere mu Ishyirahamwe ry’Abakinnye Imikino Olempike ku Isi, ashinzwe Umugabane wa Afurika, urwego rushamikiye kuri Komite Olempike Mpuzamahanga.
Yabaye kandi Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Komite Olempike y’u Rwanda hagati ya 2016 na 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!