Ku wa Gatatu, tariki ya 7 Kanama 2024, ni bwo Michelle Tau azajya mu kibuga mu murwano we wa mbere mu mikino Olempike iri kubera mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.
Tau akina uyu mukino nk’impano yo mu muryango we, cyane ko na se mbere y’uko yitaba Imana yakinaga Taekwondo kandi akaba anafatwa nk’umwe mu banyabigwi b’iki gihugu muri uwo mukino.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yatangaje ko ubu yamaze kwitegura kandi yizeye neza ko uko byagenda kose azabona umudali muri Olempike.
Ati “Buri kimwe kirashoboka cyane kuko byari bigoye ko nagera muri iyi Mikino Olempike. Bisaba kwitanga, ugahozaho, ukiyemeza, ugasenga ndetse ukagira n’imbaraga zigushyigikiye. Burya birakunda.”
Nk’uko Mchezo ari ikigo cyiyemeje ‘Gushora imari mu iterambere rya siporo n’ikoranabuhanga’ yakoranye bya hafi na Leta ya Lesotho kugira ngo Tau afashwe buri kimwe cyose cyamugeza ku ntsinzi mu mikino Olempike.
Mu byo yamufashije harimo gukina imikino yo gushaka itike ya Olempike ndetse no kubona itike yo kuzahatana mu bakinnyi b’ibilo 49, inamufasha gukorera imyitozo mu Budage no muri Espagne.
Akandi karusho ni uko umutoza we, Hugo Tortosa, ari umwe mu bakiri bato mu Mikino Olempike, afite imyaka 24 gusa. Uyu yavuze ko “Imyitozo twakoze irahagije ngo tujye kurwana.”
Umuyobozi Mukuru wa Mchezo, Ntoudi Mouyelo, yavuze ko yari yizeye neza ko umukinnyi bari gukorana ameze neza kandi yagera no kure hashoboka.
Yagize ati “Kuva twatangira gukorana na we kugeza uyu munsi, ntabwo Mchezo yigeze ishidikanya ku bushobozi bwe bwo kugera ku ntsinzi. Birasobanutse cyane ko yagera n’ahandi hisumbuyeho muri uriya mukino buri wese yakwishimira gukorana na wo.”
Mchezo irajwe ishinga no guteza imbere impano z’abakiri bato muri Afurika mu mikino itandukanye, guhanga udushya no kugira ngo siporo siporo yo kuri uyu mugabane itere imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!