00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Lewis Hamilton wasezeye kuri Mercedes

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 December 2024 saa 12:39
Yasuwe :

Lewis Hamilton wamaze imyaka 12 akinira Mercedes, yamaze kurangizanya na yo, ariko mbere yo kugenda yasezeweho by’umwihariko muri iyi kipe ndetse agaragaza ko ibihe yayigiriyemo bitazamuva mu ntekerezo kandi azakomeza kuyishyigikira.

Isiganwa rya Abu Dhabi Grand Prix 2024, ni ryo rya nyuma uyu mukinnyi yagaragayemo akinira Mercedes kuko mu mwaka utaha azaba ari umukinnyi mushya wa Ferrari.

Ubuyobozi bwa Mercedes bwateguye igikorwa cyo kumusezeraho, buteranyiriza hamwe abakozi bose, Umuyobozi w’Ikipe Toto Wolff ndetse na George Russell basanzwe bakinana kugira ngo baganire bwa nyuma.

Hamilton yashimye buri wese muri iyi kipe kuko yagize uruhare mu mateka yayandikiyemo, ndetse anababwira ko azakomeza kubaba hafi cyane ko abafata nk’umuryango mushya yungutse.

Ati “Mercedes yahinduye ubuzima bwanjye. Aho nakuriye nari mfite inzozi zo kuzaba muri Formula 1 ndetse no kuba umukinnyi wa mbere ku Isi. Cyera yari njye n’ababyeyi banjye babiri, ntabwo narinzi ko nzagira abantu benshi tuzakorana, bakamfata bakanzamura bakangeza muri urwo rugendo rwo gutsindira ibihembo nka biriya.”

“Ngiye kujya mpora kuri za televiziyo mbareba aho muri hose, mbifuriza ibyiza gusa. Mbizereramo kandi nzakomeza kubizera, nimutsinda nanjye bizaba bimpesheje ishema. Kumenya ko mbafitiye icyizere mubishyire mu ntekerezo zanyu namwe. Mwarakoze cyane mwese, urukundo rwanjye murarufite kandi mu myaka iri kuza tuzongera tubonane.”

Hamilton w’imyaka 39 yasoje umwaka wa 2024 ari ku mwanya wa karindwi, akaba agomba gutangira umushya ari kumwe na Ferrari mu gihe cy’imyaka itatu.

Uyu munyabigwi na Michael Schumacher ni bo bafite agahigo ko gutwara Formula 1 inshuro nyinshi, kuko babikoze inshuro zirindwi.

Lewis Hamilton ntabwo azibagirwa ibihe yagiriye muri Mercedes
George Russell na Lewis Hamilton bari abakinnyi bamaze kumenyerana
George Russell yasigiwe impano na Lewis Hamilton
George Russell afite urwibutso rwa Lewis Hamilton akiri muto
Mercedes yafashije Lewis Hamilton kwandika amateka
Lewis Hamilton yatwaye Shampiyona ya Formula 1 inshuro zirindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .