00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Coach Gaël nyuma y’uko Perezida Kagame asuye Kigali Universe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 30 December 2024 saa 12:37
Yasuwe :

Umushoramari Karomba Gaël uzwi nka Coach Gaël, yatangaje ko kuba Perezida Paul Kagame yarasuye Kigali Universe, inzu y’imyidagaduro yatangije, ari ikimenyetso cy’amahirwe igihugu giha abashoramari.

Ku batembera Umujyi wa Kigali babona ko urushaho guhindura isura yawo uko bwije n’uko bukeye binyuze muri iyi nyubako yafashije abawutuye kwidagadura no gukora siporo.

Mu kiganiro Coach Gaël yagiranye na Televiziyo Rwanda, yavuze ko yishimiye kuba Perezida Kagame yarasuye Kigali Universe.

Ati “Kumubona aza kudushyigikira no kumenya ko abizi ko ibyo bintu bihari, ni umugisha kuri twe. Ni ikintu gikomeye cyanatwongereye imbaraga. Iyo urebye kandi usanga amategeko y’u Rwanda ashyigikira abashoramari cyane cyane iyo ushoye mu bintu leta ishaka ko ushoramo.”

“Burya siporo ijyana n’ubukerarugendo kandi ni byo twe nk’u Rwanda tugurisha. Si njye njyenyine ahubwo n’abandi ba rwiyemezamirimo barabizi ko iyo uje muri urwo ruganda urashyigikirwa.”

Coach Gaël yavuze ko ajya gutekereza uyu mushinga munini kandi utamenyerewe mu Rwanda, kwari ukugira ngo atange umusanzu we mu kubaka igihugu no kubyaza inyungu siporo mu gihe kiri imbere.

Ati “Zimwe mu nzozi zanjye nari mfite kuva cyera kwari ukuba Guverineri [wa Banki Nkuru y’u Rwanda] nshaka kuzasinya ku mafaranga. Nagiye muri Amerika birangira ubuzima bunyerekeje mu ishoramari.”

“Naratekereje nti u Rwanda rusurwa n’abashyitsi buri munsi, nijoro muri Kigali ni iki bakora? Usibye kujya hanze bakarya bagataha, ikindi ni ikihe? Icyo gihe rero dutekereza ikintu cyajya gikurura abaza kudusura, ndetse n’Abanyarwanda bakaba bagira ahantu bakinira umupira nijoro, bagakina Basketball, n’indi mikino itandukanye.”

Uyu mugabo kandi asanga abandi ba rwiyemezamirimo mu Rwanda bakwiriye gutekereza uburyo babyaza umusaruro amahirwe igihugu gitanga, cyane cyane kudapfusha ubusa ahantu hose bakorera mu Mujyi wa Kigali.

Mu gihe kiri imbere Kigali Universe izongerwamo imikino y’abana bato bari mu kigero cy’imyaka itau n’irindwi, dore ko kugeza ubu imikino irimo ari iy’abari hejuru y’imyaka 12.

Si ibyo gusa kuko usibye imikino ya Basketball, Bawling, Football, Boxing n’indi, hazashyirwamo Gym ndetse n’iduka ricuruza imyambaro n’ibikoresho bya siporo kandi ikiraro cyubatswe kuri iyi nyubako kigatangira gukoreshwa mu gihe cya vuba.

Perezida Kagame yasuye Kigali Universe anakina imwe mu mikinno ihari
Coach Gaël yishimiye ko Perezida Kagame yasuye ishoramari rye no kumushyigikira
Kigali Universe ikinirwamo imikino itandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .