00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abakoresha Ikibuga cya Club Rafiki kigiye kuzuza imyaka 50 (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 August 2024 saa 06:00
Yasuwe :

Mu 1974 ni bwo Umuryango w’Abapadiri b’Abadominikani washinze ikigo cya Club Rafiki, utangirana inzu mberebyombi, isomero n’izindi nyubako zo kwigiramo ariko hagati ya 1980 na 1986 hubakwa ibibuga birimo ibya Basketball na Volleyball.

Benshi mu baturiye iki kibuga ndetse no mu nkengero zacyo bashimangira uruhare cyagize mu kubateza imbere ndetse no kubafasha kugera ku nzozi zabo, haba mu myigire isanzwe na siporo.

IGIHE yaganiriye na bamwe mu rubyiruko bakorera imyitozo itandukanye kuri iki kibuga, bagaragaza ko banezezwa n’uko kibafasha mu buzima bwa buri munsi cyane cyane mu biruhuko.

Uwamahoro Judith ni umwe mu bakobwa bigisha indimi abana bato kuri Rafiki, ariko akaba yaratangiye kuhakina ari umwana. Yavuze ku kamaro yagiriwe no kuhagera.

Ati “Hano nigisha abana gusoma Icyongereza n’Ikinyarwanda ariko nkibanda ku rurimi rw’umuco wacu. Mbyina imbyino gakondo hano muri Club Rafiki mu itoreo rihakorera, nkanitabira ubumenyi rusange bw’ururimi rw’Icyongereza buhatangirwa.”

Yongeyeho ati “Ngerageza kwisanisha no mu yindi mikino iri hano nka Basketball. Hano ubwitabire buba buri hejuru haba ku bana baba bahasanzwe ndetse n’abandi baza ari bashya. Njye nahageze mu 2020 ariko hari abandi nahasanze.”

Rukaka Djabiru, yigiye kubyina muri Club Rafiki anagira amahirwe yo kuba umutoza w’abana kuko avuga ko “yanyigishije kubyina, impa akazi kantunze kandi kambeshejeho.”

Ingabire Diane we yatunguwe no kuba hari abana bamara imyaka igera ku 10 bakurikirana ubumenyi bakura muri Club Rafiki kandi bakitabira buri munsi.

Umuyobozi wa Club Rafiki, Alamba Stephanie yahageze akiri muto mu 1997, akaba agaragaza ko ari ahantu abana bose bisanga bakaba bafashwa gukora siporo ariko bakanigishwa ubuzima bw’imyororokere.

Ati “Abanyeshuri turimo turabafata neza kandi Club Rafiki ni iyabo. Ntabwo tuvuga ngo uyu turamwemera uriya ntitumwemera, abana bose turabakira mu bikorwa bitandukanye ndetse bibareba.”

“Hari serivisi z’ubuzima zidashingiye kuri siporo gusa ahubwo, aho abana bamaze gukina cyangwa abandi babyifuza bapimwa indwara zirimo Agakoko gatera SIDA.”

Yongeyeho ko usanze yaranduye afashwa mu buryo bwo kugirwa inama zo kudacika intege no kuba yakomeza agakora siporo nk’uko bisanzwe, ntiyitakarize icyizere kandi akajyanwa no ku bitaro byamufasha gukurikirwanwa.

Ubuyobozi bwa Club Rafiki bwasanze hari abana benshi bagitwara inda zitateganyijwe ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, biyemeza gutangiza amasomo abaha ubumenyi buhagije kuri byo cyane ko ari ikigo kigira amahirwe yo kwakira abangavu n’ingimbi benshi.

Club Rafiki igiye kuzuza imyaka 50 yafashije abana benshi mu buryo butandukanye harimo ababaye abakinnyi bakomeye mu mikino irimo na Basketball, ababaye indashyikirwa mu kubyina injyana gakondo ndetse n’iza kizungu.

Si ibyo gusa kandi hari n’abana batangira kwigishwa kwihangira imirimo bakaba bakora imirimo y’amaboko irimo gusuka imisatsi ndetse n’ibindi.

Mu myaka 50 ishize Club Rafiki itangiye gukora, yishimira ko iterambere ryayo rigaragarira buri wese cyane ko mu 2017 ikibuga cya Basketball cyavuguruwe kigakorwa neza ku buryo abana batangira gukina bisanzuye kandi ari benshi, ndetse n’amwe mu makipe akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere akaba yahitoreza.

Video: Iradukunda Niyonzima Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .