Abakinnyi bazahagararira Igihugu, barimo Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Sitting Volleyball na Niyibizi Emmanuel usiganwa ku maguru muri metero 1500.
Kapiteni w’Ikipe y’Iguhugu ya Sitting Volleyball, Liliane Mukobwankawe, yavuze ko igihe bamaze mu mwiherero mu mujyi wa Courbevoie cyabafashije kumenyera.
Yagize ati “Tumeze neza hano i Paris tumaze iminsi mu myitozo. Urebye nta mvune dufite ndetse n’umwe ufite ikibazo gishobora kumubuza gukina. Impinduka zirahari ugereranyije n’uko twari tumeze i Kigali. Ubu turi gushyira mu bikorwa ibyo twitoje kandi n’ikirere cya hano tumaze kukimenyera nubwo cyabanje kutugora.”
“Ubona ko aho twakinira hose muri iki gihugu twahitwaramo neza. Uyu mwiherero wari ukenewe cyane kuko ni ubwa mbere twari tugeze aha ndetse n’ikibuga turi gukoreraho ni cyiza kuko gihura n’icyo tuzakiniraho.”
Mukobwankawe yongeyeho ko Abanyarwanda bakwiriye gukomeza kubakurikira no kubaba hafi mu buryo ubwo aribwo bwose kuko iyi umukinnyi ari mu kibuga aba akeneye abantu hanze yacyo bamutera imbaraga.
Niyibizi Emmanuel uzasiganwa ku maguru yavuze ko imyitozo yakoreye mu Bufaransa yamwongereye imbaraga zatumye kugeza ubu yiteguye kuba yahangana.
Ati “Imyitozo imeze neza kuko ubu ndi gukora inyogerara imbaraga kuruta ku zo nari mfite ntarava mu Rwanda. Ubu maze kumenyera ikirere kuruta abazaza bansanga hano. Imyitozo ni yose kuburyo n’iyo ejo bazana irushanwa nahatana.”
Nyuma yo gukora uyu mwiherero abakinnyi bahagarariye u Rwanda berekeje ahacumbikirwa abakinnyi bazakina Imikino ya Paralempike mu gihe cy’amarushanwa (Village).
Imikino Paralempike y’uyu mwaka izatangira tariki ya 28 Kanama, isozwe ku wa 8 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!