00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoresha amavuta y’indege: Imiterere y’imodoka y’amasiganwa ya Rally

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 September 2024 saa 10:16
Yasuwe :

Imikino yo gusiganwa mu modoka igira ubwoko bwinshi harimo nka Rally, Single Seaters, Sports Cars, Prototype racing, Rally Raid, RallyX, Speedway, Truck Racing, Drag Racing, Hill Climb n’indi myinshi.

Kugeza ubu mu Rwanda ni hamwe mu bihugu bya Afurika birajwe ishinga no gutegura cyangwa gushora imari mu mikino itandukanye rudasize inyuma n’iy’amasiganwa y’imodoka.

Irushanwa rimaze gutera imbere twavuga ni nka Rally, imaze kwigarurirwa n’abatari bake ndetse n’aho yakiniwe ugasanga abantu ari benshi batagereje kwihera ijhisho uko abahanga mu gutwara imodoka bigaragaza.

Nubwo ariko baba babirebera hakurya y’umuhanda hari ibibazo byinshi bibaza birimo kuba umukinnyi uyitwaye nta bwoba agira, kumutekereza nk’umwiyahuzi, kwibaza Imana asenga n’ibindi.

IGIHE yagerageje kuganira na Yoto Fabrice umaze igihe kitari gito atwara imodoka ya Rally ndetse n’izindi zo gusiganwa mu yandi marushanwa atandukanye.

Yoto yadusobanuriye mu buryo burambuye imiterere y’imodoka aba yicayemo, imikorere yayo ndetse n’ubushobozi agomba kuba afite kugira ngo abe yahaguruka akarushanwa kandi agasohoka mu modoka amahoro.

Icya mbere yatugaragarije ko atari umushoferi wese ugomba gutwara imodoka y’isiganwa. Ati “Hari ibyo agomba kuba yujuje birimo kugira ibyangombwa n’icyemezo cyo kurushanwa [Licence de Competition] itangwa n’ishyirahamwe ryo gutwara imodoka mu Rwanda.”

“Ishyirahamwe rireba ko ufite ibindi byangombwa byo gutwara, udafite uburwayi runaka cyane cyane ubw’amaso n’umutima, ndetse no kureba ko ifite imodoka y’amarushanwa.”

Ibyiciro n’imiterere y’imodoka zemewe muri Rally

Hari abahanga baba bumva ko bazi gutwara imodoka ndetse yajya no mu isiganwa akarushanwa, ariko ntabwo bihagije kuko kugira ngo utware imodoka ya Rally ugomba kubo uyisobanukiwe haba ku mategeko yayo ndetse n’agenga umukino.

Ibyo bisaba kubyiga ukabigiramo ubumenyi buhagije nk’uko Yoto yabidusobanuriye.

Ati “Kumenya imodoka ya Rally bisaba kubyiga, ukitabira amahugurwa atandukanye kugira ngo ube wajya mu muhanda. Ibyo ni ingenzi cyane kuko birengera umukinnyi.”

Imodoka rero za Rally ziba mu byiciro bitandukanye kandi zikagura n’amafaranga arandukanye. Ikindi ni uko n’ubushobozi bwo kuzitaho no kuzibonera ibicoresho bisimbura ibyangiritse biba ari kimwe.

Umukinnyi utangiye yahera ku modoka yo hasi bakunze kwita ‘2-wheel Drive’ [ikoresha imbaraga zo mu mapine y’imbere cyangwa ay’inyuma gusa].

Aha ushobora gufata imodoka isanzwe, ukayihindura mu buryo bw’iz’amasiganwa, ushyiramo inkingi z’ubwirinzi zisabwa n’amategeko, hakajyamo intebe zabugenewe, imikandara, mbese byose bikajyamo. Iyi ishobora gutwara hagati ya miliyoni 5 Frw ndetse na miliyoni 10 Frw.

Iyi ntabwo iba ingana n’iyo mu cyiciro gikurikiyeho bita ‘Middle Class’ ishobora kuba yakina Shampiyona Nyafurika cyangwa Shampiyona z’Isi ariko ntiwayizera. Iyi iba hagati ya miliyoni ziri hagati ya 25 Frw ndetse na 50 Frw.

Izikurikiyeho bita ‘High End’ zikina amarushanwa akomeye ku rwego rwiza. Aha haba harimo izo mu bwoko bwa ‘R5 Rally Car’ zigura hagati ya miliyoni 180 Frw kugera kuri 300 Frw.

Izo ku rwego rwo hejuru ‘Rally1’ bisaba ko ishyirahamwe ari ryo rizitumiza ku ruganda, kuko ntabwo byemewe ko izi modoka zatungwa n’abantu ku giti cyabo.

Izi modoka ziba zikoze mu buryo butandukanye cyane n’ubw’izisanzwe kuko moteri yazo ikoresha amavuta yifashishwa mu ndege ‘Benzene’, zikagira kandi ibizimyankongi bifasha ukoze impanuka kurokoka vuba vuba.

Imbere hayo igiramo inkingi zitangira uyitwaye na we wambaye imyenda yabugenewe, kandi izo nkingi zikaba zikomeye kuruta umubiri w’inyuma w’imodoka.

Reba imiterere y’imodoka ya Rally

Yoto Fabrice avuga ko umuntu usanzwe adashobora gukina Rally atarize amategeko y'irushanwa
Yoto Fabrice amenyereye amasiganwa y'imodoka
Intebe n'aho umukinnyi acungira imikorere y'imodoka bikoze ku buryo bimworohereza
Imodoka ya Rally iba itandukanye n'izisanzwe
Imodoka ya Rally itunganywa mu buryo bwihariye

Video: Gisubizo Isaac


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .