Kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Werurwe 2025, ni bwo Ikipe y’u Rwanda ihagarariye Afurika yakinnye umukino wa mbere muri ‘IHF Trophy/Intercontinental Phase’.
Ni umukino wahiriye cyane Ikipe y’u Rwanda kuko yatangiye neza inashyiramo ikinyuranyo cy’amanota ari hejuru ya 10, byatumye iyobora umukino wose ndetse inakomeza kongera amanota.
Ni umukino warangiye u Rwanda rutsinze ibitego 50-27, ndetse umunyezamu warwo Uwayezu Arsène, ahabwa igihembo cy’umukinnyi wawitwayemo neza.
Muri iri rushanwa riri kubera muri Kosovo, u Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa Gatanu saa Kumi ruhura na Uzbekistan ihagarariye Asia.





















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!