00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihembo nyamukuru cyazamuwe! Menya uko wakwinjira muri Tombola ya Inzozi Lotto

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 19 April 2022 saa 11:56
Yasuwe :

Kuva tombola ya Inzozi Lotto yatangira, ibihembo bihabwa abanyamahirwe bayo bigenda byiyongera, uko umubare w’abakina na wo uzamuka.

Inzozi Lotto ni tombola yo ku rwego rw’igihugu yatangijwe ku wa 10 Ukuboza 2021; yashyizweho nk’inzira yo gushyigikira iterambere rusange rya siporo mu Rwanda.

Igitangira, igihembo nyamukuru cyatangwaga cyari miliyoni 1 Frw ariko nyuma y’amezi arenga atatu cyarazamutse kigera kuri miliyoni 5,5 Frw.

Ubusanzwe Inzozi Lotto ni tombola nk’izindi ariko yo ifite umwihariko mu iterambere ry’abaturarwanda. Ibi bisobanuye ko ukinnye agatsinda ahabwa ibihembo hanyuma andi mafaranga akusanywa, agashyirwa mu isanduku, akazifashishwa mu bikorwa bitandukanye harimo no guteza imbere siporo.

Ikinwa binyuze mu byiciro bibiri birimo imikino yitwa Quick Lotto, aho uwakinnye ahitamo umubare umwe muri 35 [ni ukuvuga hagati ya 0-34], akavuga amafaranga awutegeye, iyo atsinze akubirwa inshuro 15. Dufashe urugero, aha umuntu wateze 5000 Frw, amafaranga menshi ashobora gutsindira ni 75.000 Frw. Iyi tombola iba buri minota 10 hagati y’umukino n’uwundi, uyikina yemerewe gutega ari hagati ya 300 Frw na 10.000 Frw.

Icyiciro cya kabiri ni umukino wa JackPot Lotto. Kuri ubu uwutsinze ahabwa miliyoni 5,5 Frw [ni amafaranga yongerewe kuko mu gutangira uwatsinze yahembwaga miliyoni 1 Frw].

Ukina muri JackPot Lotto ahitamo imibare itandatu muri 49 [ni ukuvuga hagati ya 1-49]. Uwahisemo ihura n’itangarizwa kuri Televiziyo y’u Rwanda buri cyumweru ni we wemezwa nk’uwatsinze. Utega muri iki cyiciro, itike ye ayigura amafaranga 500 Frw, adashobora kwiyongera.

Aha ukina ashobora kwihitiramo imibare ashaka gutombora cyangwa agakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bumufasha kuzigeraho.

Mu gutombola, imibare itandatu n’undi utangwa nk’inyongera ni yo itoranywa. Hatangwa ibihembo birindwi birimo icy’uhitamo imibare itandatu yose kugeza ku wahisemo itatu ihura n’iyagaragajwe nk’iyatsinze.

Nko mu cyumweru gishize abantu 747 ni bo batsinze muri iyi tombola, bahabwa ibihembo by’agera kuri 1.744.000 Fw.

Umuyobozi wungirije wa Carousel Ltd ifite mu nshingano Inzozi Lotto, Nshuti Thierry, yavuze ko iyi tombola ifite inyungu nyinshi ku baturage n’igihugu.

Yagize ati “Turashishikariza abantu kugerageza amahirwe yo gukina iyi tombola kuko irimo ibihembo bya miliyoni 5,5 Frw bishobora guhindura ubuzima bwabo.’’

“Uko umubare w’abakina wiyongera ni ko ingano y’igihembo nyamukuru na yo izamuka bikarushaho kugirira akamaro uwatsinze ndetse na siporo y’u Rwanda muri rusange.’’

Mu mafaranga yategewe, amategeko agenga iyi tombola ateganya ko 47% y’ayo asubizwa abaturage nk’ibihembo, 20% ahabwa Leta agashorwa mu iterambere rya siporo; yiyongeraho 18% y’imisoro; asigara akoreshwa mu bikorwa bitandukanye bya Inzozi Lotto.

Imibare yo muri Gashyantare 2022, yerekana ko mu mezi agera kuri atatu, iyi tombola yari imaze kuyobokwa n’abagera ku bihumbi 300 bakinnye bakoresheje telefoni n’ubundi buryo.

Icyo gihe hari hamaze gutangwa ibihembo by’arenga miliyoni 36 Frw. Muri yo wavuga ko miliyoni 15 Frw ari zo zinjijwe zatangwa mu bikorwa by’iterambere rya siporo.

Inzozi Lotto ishyirwa mu bikorwa na Carousel Ltd. Iyi sosiyete yagiranye amasezerano y’imyaka 10 na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ajyanye no gukomeza kwimakaza politiki yo guteza imbere siporo mu gihugu nk’uko bikubiye muri gahunda z’iterambere ry’imyaka irindwi.

Amategeko agenga tombola ya Inzozi Lotto ni uko ikinwa n’abantu bakuru bafite imyaka 18 no kuzamura.

Inzozi Lotto ifite aba-agents biganje muri Kigali, Musanze na Rubavu ariko bari kongerwa no mu bindi bice by’igihugu. Aba ni bo ushaka gukina anyuraho; ashobora no gusura urubuga rwa www.inzozilotto.rw cyangwa agakanda *240# kuri telefoni igendanwa.

Inzozi Lotto ni tombola yinjiriza uyikinnye ikanateza imbere Siporo y’u Rwanda
Iyi tombola yatangiye uhembwa amafaranga menshi ahabwa miliyoni 1 Frw. Ubu yarazamuwe agezwa kuri 5,5 Frw
Inzozi Lotto yemerewe gukinwa n'abafite imyaka 18 y'ubukure kuzamura
Umuyobozi wungirije wa Carousel Ltd ifite mu nshingano Inzozi Lotto, Nshuti Thierry, yavuze ko abaturarwanda batangiye gusobanukirwa n’iyi tombola kuko ibafitiye inyungu
Igihembo nyamukuru ku batsinda muri tombola ya Inzozi Lotto gihora kizamuka bitewe n’ubwiyongere bw’abitabira kuyikina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .