Iyi ni imikino iba yitezweho gutanga abakinnyi mu mashyirahamwe ya siporo yandi akorera mu Rwanda, ndetse no kuba yatanga abakinnyi bahagararira igihugu mu myaka yo hasi.
Ariko intego zashyiriweho iyi mikino zikomeza gukomwa mu nkokora n’amwe mu makosa n’amanyanga akorwa na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri, abatoza babo, n’abayobozi bigendanye no gushaka intsinzi.
Mbere y’uko umwaka w’imikino w’Amashuri Kagame Cup wa 2024/25 utangira, habayeho kuvugurura amategeko kugira ngo hatagira amanyanga akomeza kubaho bikabangamira iterambere ry’impano z’abana.
Amategeko agenga abanyamahanga bakina
Mu mategeko mashya yashyizweho hari amwe ataravuzweho rumwe, cyane cyane ibirebana n’abanyamahanga bagomba gukinira amashuri muri iri rushanwa mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20.
Amategeko avuga ko abanyeshuri biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye b’Abanyarwanda bagomba kuba bafite byibuze icyangombwa kimwe hagati y’indangamuntu, Laisser Passer cyangwa Pasiporo.
Mu gihe umunyeshuri atari Umunyarwanda, agomba kwerekana Pasiporo (Passport) yonyine nk’urwandiko rw’inzira, ibindi byangombwa nka Laisser Passer ntabwo byemewe.
Bamwe mu batoza baganiriye na IGIHE bagaragaje ko aya mategeko atabanejeje kuko hari ibigo binyuranye akenshi byigaho abana b’abanyamahanga benshi kandi badafite pasiporo.
Ibyo bituma batabasha kubona uko bahatana ngo babone uburenganzira bungana n’ubw’abandi, cyane ko bijya gukorwa bahamya ko batigeze baganirizwa "nk’abarera abana mu buzima bwa buri munsi.”
Izindi mbogamizi abatoza bagaragaza ni ukuba bitabira amarushanwa mpuzamahanga by’umwihariko muri FEASSSA, ariko bagerayo bagahatana n’ibihugu bitigeze bikumira abo banyamahanga.
Umuyobozi ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amashuri, Habiyambere Emmanuel, yavuze ko aya mategeko ajya gushyirwaho byatewe n’amanyanga yakorwaga na bamwe mu batoza cyangwa abayobozi b’amashuri.
Yagize ati “Aya ni amategeko atamaze igihe kinini ashyizweho kuko bijya gukorwa hari hamaze kugaragaza ibibazo byinshi cyane muri iyi mikino. Usibye ababeshyaga imyaka, hari n’abandi bajyaga hanze kuzana abakinnyi, abandi bagakinisha abarangije kwiga.”
“Ubwo rero twararebaga tugasanga abakina ni babandi badakwiriye kuba bakina. Ibyo rero bigera aho bikatugaruka iyo dukeneye abakinnyi mu marushanwa mpuzamahanga kuko, bihita bigaragara ko barengeje imyaka cyangwa ibyangombwa byabo bituzuye.”
Habiyambere akomeza avuga ko impamvu Laisser Passer n’ibyangombwa bya CEPGL byanzwe, ari uko abenshi bajyaga kubikoresha hanze y’u Rwanda, bakaza kubikiniraho kandi mu by’ukuri bitemewe.
Ati “Hari ibyangombwa watubura ariko hari n’ibindi bidashoboka cyangwa bigoye. Ibyo twanze rero ni uko hari ibyo twasanze ari ibikorano, noneho dushyiraho amategeko abikumira kuko byari bikabije.”
Ubu hasigaye hifashishwa uburyo bw’ikoranabuhanga, aho umwana ashyirirwamo imyirondoro ye yose, FRSS ikajya imukurikirana aho agiye gukinira hose bityo ntihabeho amanyanga.
Kubeshya imyaka bikomeje gushinga imizi mu mikino y’abakiri bato, dore ko n’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 yabuze abakinnyi bajya muri CECAFA kuko abatoranyijwe benshi muri bo bari barengeje imyaka.
Amahugurwa n’ubumenyi ku batoza ni icyuho
Mu mikino y’amashuri ni hamwe mu hakigaragara impano ariko akenshi zikadindizwa no kuba zidatyazwa ngo zitangire gutanga umusaruro ku rugero rufatika.
Kimwe mu bituma bitagerwaho ni urwego rw’abatoza ruri hasi ndetse n’abatoza amashuri batabifitiye ubumenya na buke.
Habiyambere yavuze ko ubu ikiri gukorwa ari ukurebera hamwe uko bagirana imikoranire n’izindi nzego za siporo, abatoza b’imikino itandukanye bagahabwa ubumenyi bwo gutoza abana.
Ati “Abatoza baracyari ikibazo kuko hamwe usanga ibigo biba bitozwa na ba ‘Animateur’ batabifiteho ubumenyi. Icyo gihe rero usanga umutoza aba arushwa ubumenyi n’uwo atoza kuri uwo mukino.”
“Ubu mu turere dutandukanye hashyizweho gahunda yo guhugura abatoza mu mupira w’amaguru tubifashijwemo n’Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher, kandi bitanga umusaruro kuko tumaze kubona abarenga 900 babishoboye.”
Kuzamura impano z’abasifuzi
Amashyirahamwe munshi mu Rwanda aracyafite gahunda zo kuzamura abakinnyi ariko hagerwaho, abasifuzi bikaba ikibazo kuko hakenerwa abakuru.
Mu gushaka ibisubizo, hashyizweho gahunda y’uko abana ari bo bagomba kujya basifura imikino ya bagenzi babo by’umwihariko muri ruhago, ariko haracyari icyuho mu yindi mikino nka Basketball, Volleyball n’indi.
Umwaka w’imikino w’imikino y’Amashuri Kagame Cup yahereye mu batarengeje imyaka 15, ubu hakurikiyeho icyiciro cy’abatarengeje 17.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!