Aba bakinnyi barimo bane bahamagawe ku nshuro ya mbere ari na bo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru, mu rwego rwo kubamenya biruseho.
Antino Jackson
Antino Jackson ni umukinnyi w’imyaka 28 wigaragaje cyane muri REG BBC muri uyu mwaka w’imikino.
Ni umukinnyi ufite ubunararibonye kuko yakinnye mu bihugu bitandukanye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Hongrie, Estonie, Israel, Lituanie, Mexique na Turkey.
Ugendeye ku mukinire ye n’uko yigaragaje muri iyi shampiyona, uyu mugabo ni inyongera nziza mu Ikipe y’Igihugu.
Shema Bruno
Shema Bruno ni umwe mu bakinnyi bakomeje kuzamura urwego cyane ko amaze umwaka umwe yinjiye mu makipe makuru.
Uyu mukinnyi w’imyaka 22, yazamukiye mu ikipe ya Royal BBC Brainois yakiniye kuva mu 2014. Mu 2023, yarekeje mu ikipe y’abato ya Spirou Charleroi, ikina mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi.
Ni ikipe y’ubukombe muri iki gihugu kuko imaze kwegukana Igikombe cya Shampiyona inshuro 10, icya nyuma igiheruka mu 2011. Yegukanye ibikombe bitanu by’igihugu, iheruka 2009 ndetse na Super Cup zirindwi.
Alexandre Aerts
Ni umukinnyi w’imyaka 23 ukinira ikipe ya Ciney Royal Basketball Club yo mu Cyiciro cya Gatatu mu Bubiligi.
Ni ikipe nshya azatangira gukinira uyu mwaka kuko yari asanzwe muri Liège Basket. Uyu mukinnyi akaba akina nk’Umu-Guard.
Alexandre kandi akunze gukina basketball y’abakina ari batatu, aho yakiniye amakipe y’u Bubiligi mu byiciro by’abakiri bato.
Manzi Kenny
Ni umukinnyi w’imyaka 20, wakuriye muri Australia ari na ho yatangiye gukinira Basketball. Yakinnye igihe kinini mu ikipe ya Norths Bears yo mu byiciro by’abana ‘Northern Suburbs Basketball Association’.
Mu 2019, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ikipe ya West Coast Elite yo mu majyepfo ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!