00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye mu irushanwa rya ‘Korean Ambassador’s Cup’ rigiye kuba ku nshuro ya munani

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Ukwakira 2021 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’icyumweru, ku wa 23 no ku wa 24 Ukwakira 2021, muri Petit Stade i Remera hazabera irushanwa rya Taekwondo “Korean Ambassador’s Cup” ku nshuro yaryo ya munani, rizitabirwa n’abakinnyi batandukanye b’amakipe y’imbere mu gihugu.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Taekwondo (RTF) ryongeye gutegura irushanwa rya “Korean Ambassador’s Cup” mu gihe ritabaye mu mwaka ushize wa 2020 kubera icyorezo cya COVID-19.

Iki cyorezo cyibasiye Isi ni cyo cyatumye uyu mwaka rizaba mu buryo bwihariye, rikitabirwa n’amakipe yo mu Rwanda gusa, aho kuzamo ayo mu bindi bihugu nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Aganira n’abanyamakuru, Umuhuzabikorwa wa “Korean Ambassador’s Cup 2021”, Mboganigaba Boniface, yavuze ko bitewe n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, hari impinduka zizaba mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Ati “Twari tumaze kumenyera ko iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu byo muri aka karere, ariko kuri iyi nshuro hazakina amakipe yo mu Rwanda gusa. Ikindi ni uko twagerageje kugabanya ibyiciro kugira ngo tugabanye ubucucike, byose bikaba bijyanye no kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.”

Yakomeje agira ati “Ni umugisha kuba twongeye kugaruka mu kibuga nyuma y’igihe tudakina. Turashimira Minisiteri ya Siporo na Ambasade ya Koreya y’Epfo mu Rwanda badufashije kuko twe byari bigoye bitewe n’uburyo dukinamo.”

Abakinnyi bazajya bapimwa mu gitondo mbere y’uko haba amarushanwa mu gihe kandi n’abafana bikingije, bafite ibisubizo byo mu masaha 48 bigaragaza ko batarwaye COVID-19, bazaba bemerewe kureba imikino ku buntu.

Umuhuzabikorwa wungirije w’Irushanwa, Bagabo Placide, yavuze ko mu irushanwa ry’umwaka hateganyijwe ibihembo by’amafaranga ku bakinnyi bazitwara neza.

Yagize ati “Abakinnyi duteganya ko bazitabira bose hamwe ni Abanyarwanda mu byiciro by’abakuru n’abato mu bagabo n’abagore ndetse n’abafite ubumuga. Hazakinwa imikino yo kurwana ndetse n’iyo kwiyerekana.”

“Ikindi kidasanzwe kuri iyi nshuro ni uko hari ibihembo bigera ku bihumbi 100 Frw azajya ahabwa abitwaye neza, ntabwo bazahabwa imidali gusa n’ibikombe. Twiteze abakinnyi batarenze 100 mu byiciro byose, buri kipe izajya ihagararirwa n’umukinnyi umwe muri buri cyiciro.”

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ukwakira 2021, ari bwo hazarebwa abakinnyi bazitabira, bakanapimwa ibilo kugira ngo bashyirwe mu byiciro.

Irushanwa rya “Korean Ambassadors Cup” ryaherukaga kuba mu 2019, ryegukanywe na Paradisso yo muri Kenya, ikurikirwa na Dream TC yo mu Rwanda ari nayo yari yegukanye iri rushanwa mu 2018.

Mu 2013, ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere, ryitabiriwe n’amakipe y’imbere mu Rwanda mbere y’uko mu 2014 hinjiramo ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba kongeraho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uhereye ibumoso ni Mbonigaba Boniface (Umuhuzabikorwa w'Irushanwa), Bagabo Placide umwungirije na Jeong Ji-Man Ntwali ushinzwe Ibijyanye na Tekinike
Abanyamakuru babwiwe ko irushanwa ry'uyu mwaka rigiye kuba mu buryo bwihariye bitewe n'amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19
Ikipe ya Paradisso yo muri Kenya ni yo yegukanye Korean Ambassador's Cup mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .