Ni umwaka utaroroheye abategura amarushanwa, abayakina n’abayareba, aho icyo bose bahuriyeho ari ukurinda ubuzima bwa buri umwe.
Mu gihe 2020 igana ku musozo, IGIHE yakusanyije ibintu 10 byagarutsweho cyane kurusha ibindi muri siporo haba mu Rwanda n’ahandi hasigaye ku Isi mu mikino itandukanye.
Kobe Bryant na Maradona ni bamwe mu banyabigwi banditse amateka bapfuye mu 2020
Uyu mwaka ntuzibagirana mu mikino itandukanye, aho watwaye ibyamamare byinshi birimo Kobe Bryant wanditse amateka muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), aho yakiniye Los Angeles Lakers imyaka 20.
Impanuka ya kajugujugu yabaye ku wa 26 Mutarama mu misozi ya Calabas muri Leta ya California ni yo yahitanye Kobe Bryant w’imyaka 41 n’abandi bantu umunani barimo umukobwa we, Gianna w’imyaka 13.
Diego Maradona watwaranye Igikombe cy’Isi n’ikipe y’Igihugu ya Argentine mu 1986, na we yitabye Imana muri uyu mwaka, aho yazize guhagarara k’umutima ku wa 25 Ugushyingo, afite imyaka 60.
Lorenzo Sanz wayoboye Real Madrid na Pape Diouf wayoboye Olympique Marseille, bombi bapfuye bazize COVID-19 mu gihe Gerard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana mu ntangirizo z’Ukuboza azize uburwayi bw’umutima.
Abanyarwanda bapfuye mu 2020 barimo uwari Umuyobozi wa Dream Fighters Taekwondo Club, Nzeyimana Théogène, wishwe n’abagizi ba nabi, Niyigaba Ibrahim wakiniye Police FC na Rwamagana City FC, akaba yarazize uburwayi kimwe na Bushayija Leonard wabaye umuyobozi wa Kiyovu Sports.
Hari kandi Jeannot Witakenge wakiniye Rayon Sports, witabye Imana muri Mata azize uburwayi, Dusan Dule watoje APR FC, Niyibigira Patrick wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa Gasogi United, Mbonabucya Yves wakiniye Kiyovu Sports, Gasarabwe Jean Damascène wayoboye Mukura Victory Sports na Gasore Shariff wari umukinnyi w’ikipe ya Lions de fer n’ikipe y’Igihugu ya Rugby.





Imikino Olempike n’andi marushanwa yarasubitswe
Kubera icyorezo cya COVID-19, hari amarushanwa menshi atarabaye mu mikino itandukanye ku isonga harimo n’imikino Olempike yari kubera i Tokyo mu Buyapani mu mpeshyi ya 2020.
Ku wa 30 Werurwe, Komite Olempike na Paralempike Mpuzamanga ku bufatanye n’abashinzwe gutegura imikino Olempike ya Tokyo 2020 batangaje ko iyi mikino yimuriwe umwaka utaha, izaba hagati ya tariki ya 23 Nyakanga n’iya 8 Kanama 2021.
Hatangajwe ko 57% by’abari bamaze kubona ibihe bibemerera kwitabira iyi mikino bazabigumana mu gihe abandi 43% bazabikorera Coronavirus nigabanuka.
Uyu akaba ari umwe mu myanzuro wafashwe hagendewe ko n’izina ry’imikino ritazahinduka, izakomeza kwitwa iya 2020.
Komite Olempike Mpuzamahanga yatangaje ko amatariki mashya yemejwe hagendewe ku kurengera ubuzima bw’abakinnyi no kuzirikana ububi bw’icyorezo cya Coronavirus.
Ni ku nshuro ya mbere imikino Olempike yasubitswe mu gihe cy’amahoro. Ahandi yasubitswe ni mu 1916, 1940 no mu 1944, hose kubera intambara z’Isi yose.
Uretse iyi mikino, andi marushanwa akomeye yasubitswe arimo Wimbledon 2020 (yakuweho), Euro 2020, Copa America 2020 na CHAN 2020, yose yimuriwe mu 2021 ariko akazagumana amazina yayo.


APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona idatsinzwe
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yasojwe imburagihe muri Gicurasi 2020 nyuma yo guhagarikwa muri Werurwe igeze ku munsi wa 23, habura imikio irindwi ngo irangire, kubera icyorezo cya COVID-19.
Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye ko APR FC yari itaratsindwa, ihabwa igikombe cya Shampiyona, igasohokera u Rwanda muri CAF Champions League nubwo intego zayo zo kugera mu matsinda zitagezweho, igasezererwa mu ijonjora rya mbere na Gor Mahia yo muri Kenya ku bitego 4-3 mu mikino yombi.
Nyuma y’uko Igikombe cy’Amahoro cya 2020 giteshejwe agaciro kigafatwa nk’ikitarabayeho nyuma yo guhagarara hamaze gukinwa ijonjora rimwe, byemejwe ko AS Kigali ariyo izakina CAF Conderation Cup ya 2020/21 ndetse kuri ubu iri kwitegura umukino wo kwishyura uzayihuza na KCCA FC yo muri Uganda mu ijonjora rya kabiri.
Amakipe ya Gicumbi FC na Heroes FC yashatse kurega FERWAFA mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (TAS) avuga ko yamanuwe mu Cyiciro cya Kabiri bidakwiye, ariko birangira icyemezo cyigumyeho ndetse yasimbuwe na Rutsiro FC na Gorilla FC mu Cyiciro cya Mbere.
Uyu mwaka urangiye nta marushanwa y’umupira w’amaguru ari kuba mu gihugu nyuma y’uko amakipe agera kuri 12 amaze kubonekamo ubwandu bwa COVID-19 byatumye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ihagarikwa na Minisiteri ya Siporo igeze ku munsi wa gatatu.



Mugisha Moïse yahesheje ishema u Rwanda mu magare
Nubwo amarushanwa atabaye menshi mu mukino w’amagare, ariko izina ry’u Rwanda ryagarutsweho cyane muri Afurika.
Muri uyu mwaka, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’uyu mwaka (FERWACY) ntiryateguye Shampiyona y’Igihugu cyangwa Rwanda Cycling Cup nk’uko byari bisanzwe kubera COVID-19.
Gusa Tour du Rwanda 2020 yasojwe ku wa 1 Werurwe, yasize Umunyarwanda Mugisha Moïse ukinira SACA abaye uwa kabiri inyuma y’Umunya-Eritrea Natnael Tesfazion wegukanye iri rushanwa.
Mugisha Moïse yongeye kandi guhesha ishema u Rwanda ubwo yegukanaga isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya ryabereye muri Cameroun mu Ugushyingo ndetse bikaba byaramuhesheje kuba uwa gatatu muri Afurika mu bihembo by’abakinnyi b’Amagare bitwaye neza mu 2020.
Irindi siganwa ryitabiriwe n’Umunyarwanda ni Mugisha Samuel wakinnye Shampiyona y’Isi yabereye mu Mujyi wa Imola mu Butaliyani muri Nzeri, ariko ntiyasoje intera y’ibilometero 259.2 mu muhanda.



Liverpool yatwaye Premier league nyuma y’imyaka 30
Ikipe ya Liverpool FC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza, Premier League, yaherukaga gutwara mu myaka 30 ishize.
Liverpool FC yegukanye igikombe muri Kamena mu gihe hari hasigaye imikino irindwi ngo shampiyona irangire.
Gusa, iyi kipe y’ubukombe mu Bwongereza yagishyikirijwe nyuma muri Stade yambaye ubusa kubera amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Kapiteni wayo, Jordan Henderson, yagishyikirijwe na Sir Kenny Dalglish wari umutoza wa Liverpool ubwo yaherukaga kwegukana igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza mu 1990.
Abakinnyi n’abatoza bishimiye iki gikombe bari kumwe n’imiryango yabo yari yahawe uruhusa rwo kwitabira ibi birori.
Nta bandi bafana bari bahari cyangwa hanze ya Anfield yakira abantu ibihumbi 53, nyuma y’uko polisi ya Merseyside yari yababujije guhurira hamwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Amarobo n’amashusho yakoreshejwe mu gusimbura abafana ku kibuga
Nyuma y’uko abafana baciwe ku bibuga bitandukanye, amarushanwa agakinwa nta bafana bahari mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, amakipe amwe yabasimbuje amafoto n’ibipupe.
Hari amakipe yahisemo gufata amafoto ya bamwe mu bakunzi bayo bazwi akajya ashyirwa mu myanya basanzwe bicayemo cyangwa hakifashishwa amashusho y’abo bakerekanwa kuri stade aho bari mu ngo zabo.
Hari n’amakipe yakoze ibyavugishije benshi arimo iya FC Seoul yo muri Korea y’Epfo, yasabye imbabazi nyuma yo gushinjwa gukoresha ibipupe byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina, ikabishyira mu myanya y’abafana.
Ubwo FC Seoul yari yakiriye Gwangju FC muri Gicurasi, amafoto yagaragaje ibibumbano “mannequins” byambitswe udupfukamunwa biri ahagenewe kwicara abantu mu gihe stade ya Seoul nta bafana yari yemerewe kwakira kuri uwo mukino.
Bimwe muri ibi bibumbano byari byampaye imipira iriho ikirango cya SoloS cy’ikigo cya Dalcom kigurisha ibipupe byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina.
Ibi byakiriwe mu buryo butandukanye n’abafana ndetse no mu itangazamakuru, bituma FC Seoul yandika itangazo isaba imbabazi, ivuga ko ibi bipupe byakoreshejwe ntaho bihuriye n’ibipupe byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina, gusa yemera ko ikigo cyabitanze gisanzwe gikora ibyo bindi.
Mu bihugu bitandukanye, hagiye hafatwa ingambazo zinyuranye zo gushaka uburyo abafana bongera gusubira mu kibuga nyuma y’aho COVID-19 igabanyirije umurego mu gihe hari n’aho byongeye kuba bibi nko mu Bwongereza.


Black Lives Matter yasize siporo isanishijwe na politiki
Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo umwirabura George Floyd yishwe anigishijwe ivi n’Umupolisi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuva ubwo hatangiye gukorwa ubukangurambaga bwa Black Lives Matter bugamije kwamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura.
Ubusanzwe ntabwo byari byemewe guhuza imikino n’ibindi bikorwa birimo politiki, ariko ubu bukangurambaga bwo buremewe, aho mbere y’umukino abakinnyi n’abatoza bapfukama bakazamura akaboko mu rwego rwo kwamagana irondaruhu.
Black Lives Matter ntabwo ari nshya kuko yatangiye gukoreshwa mu bukangurambaga bwo kurwanya irondaruhu rikorerwa abirabura ku wa 13 Nyakanga 2013, ishinzwe na Alicia Garza, Patrisse Cullors na Opal Tometi abirabura bashakiraga ubutabera umwirabura Trayvon Martin warashwe na George Zimmerman ku wa 26 Werurwe 2012.
Kuwa 10 Nyakanga, umutoza mukuru wa Montréal Impact yo muri Canada, Thierry Henry, yapfukamye igihe kigera ku minota umunani n’amasegonda 46 mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda ya Black Lives Matter, yo kurwanya irondaruhuru rikorerwa abirabura.
Black lives matter yatangiye gukoreshwa ku myambaro y’abakinnyi mu mugongo aho isigaye yandikwa ahajyaga amazina yabo mu rwego rwo kurwanya irondaruhu byatangiye kuva Premier League isubukuwe mu kwezi gushize.
Mu ukuboza 2019 FIFA yazamuye ibihano ku mukinnyi wagaragaweho irondaruhu biva ku mikino itanu bigera ku mikino10 adakina, inemerera umukinnyi wakorewe irondaruhu kugira icyo abivugaho gifasha mu kurwanya irondaruhu .
Irondaruhu ni ikibazo gihangayikishije Isi cyane cyane irikorerwa abirabura mu ngeri zose. No mu mikino ririmo aho usanga abakinnyi mu ma kipe bakinamo batahatinda kubera gukorerwa irondaruhu na bagenzi babo, abatoza cyangwa abafana.
Iki gikorwa cyo gupfukama muri gahunda ya Black Lives Matter, cyamenyekanye cyane muri Amerika mu 2016 ubwo Colin Kaepernick, umukinnyi wa San Francisco 49ers muri American Football, yabigenzaga atyo mu gihe babaga baririmba indirimbo y’igihugu ya Amerika.
Kuzamura akaboko k’iburyo gafunze igipfunsi bamagana ivangura rishingiye ku ruhu, byakozwe mu mikino olempiki yo mu 1968 muri Mexico n’abakinnyi b’Abanyamerika John Carlos na Tommie Smith.
Byahise bihuzwa n’inkubiri yo kwamagana ivanguraruhu izwi nka ’Black Power movement’ yari ikomeye cyane mu myaka ya 1960 na 70, ubu bihuzwa na ’Black Lives Matter’.



Ibibazo bya FC Barcelone na Lionel Messi
Umwaka wa 2020 ntiwabaye mwiza ku ikipe ya FC iri mu makipe abiri ya mbere akunzwe na benshi ku Isi.
Muri Mutarama, ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Espagne bwafashe icyemezo cyo gusezerera uwari umutoza wayo mukuru, Ernesto Valverde wayihesheje ibikombe bibiri bya Shampiyona ndetse akaba yarayisize ku mwanya wa mbere n’amanota 40 muri shampiyona.
Gusa Quique Setién wamusimbuye ntiyahiriwe kuko byarangiye atakaje igikombe cya Shampiyona kuri mukeba, Real Madrid, ndetse agasezererwa muri UEFA Champions League atsinzwe na Bayern Munich ibitego 8-2.
Iyi kipe yari imaze iminsi ivugwamo amikoro make no kudahuza n’abakinnyi bayo ku bijyanye no kubagabanyiriza imishahara, yagize kandi ikibazo cya Lionel Messi wasabye kwemerwa kuyivamo mu gihe yari asigaje umwaka umwe w’amasezerano, gusa ubuyobozi bwayo buramutsembera.
FC Barcelone yatandukanye n’uwari Perezida wayo, Josep Maria Bartomeu, weguye mu Ukwakira nyuma yo gushyirwaho igitutu igitutu n’abafana kubera gushwana na Messi, iri ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona ya Espagne, irushwa amanota 10 na Atlético Madrid ya mbere.

Shampiyona ya Volleyball n’iya Basketball zasojwe hifashishijwe amarushanwa mato
Nyuma y’uko amarushanwa menshi yo mu Rwanda asubitswe guhera ku wa 15 Werurwe 2020 kubera COVID-19, amwe muri yo yongeye gusubukura mu Ukwakira.
Shampiyona ya Basketball yabaye iya mbere yasojwe mu gihugu, aho yakiniwe muri Kigali Arena mu gihe cy’icyumweru kimwe, ihuza amakipe umunani ya mbere mu bagabo n’ayandi ane mu bagore.
Patriots BBC yisubije igikombe cya Shampiyona itsinze REG BBC mu gihe mu bagore cyatwawe na The Hoops Rwanda.
Muri Volleyball, APR VC y’abagabo, yegukanye Shampiyona nyuma y’irushanwa ryamaze iminsi itatu ribera muri Stade ya Kigali mu gihe mu bagore igikombe cyatwawe na UTB VC.


Amakimbirane muri Rayon Sports yasize benshi bameneshejwe
Umwaka wa 2020 muri siporo y’u Rwanda waranzwe n’isubikwa ry’imikino itandukanye kuva muri Werurwe kugeza magingo aya kubera icyorezo cya COVID-19, ariko icyavuzwe cyane ni amakimborane yo muri Rayon Sports.
Kuva muri Werurwe uyu mwaka, muri Rayon Sports- ikipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi- havuzwamo umwuka utari mwiza, aho hari abari badashyigikiye ubuyobozi bwari buyobowe na Munyakazi, ku isonga ry’abashakaga impinduka hakaba abigeze kuyiyobora barangajwe imbere na Muvunyi Paul yasimbuye.
Iyi kipe yavuzwemo ikibazo cy’amikoro make n’imikoranire itari myiza n’abaterankunga barimo SKOL, aho abakinnyi bahagarikiwe umushahara kugeza muri Kanama.
Muri ibi bibazo byayivuzwemo cyane ibishingiye ku buyobozi, niho havuye ibaruwa Munyakazi Sadate yandikiye RGB ayimenyesha ko hari abantu atazi bivanga mu buyobozi bw’ikipe, bashaka kumuhirika.
Yandikiye kandi Perezida Kagame ibaruwa ndende y’amapaji ane, amumenyesha ibibazo byose bivugwa muri iyi kipe birimo kunyereza umutungo kw’abahoze bayiyobora, ruswa, kugura abasifuzi no kuba hari abavuga ko bazarimbura Rayon Sports.
Guhera mu mpera za Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangiye kugaragara mu bibazo bya Rayon Sports, birangira rufashe umwanzuro wo gukuraho ubuyobozi bw’ikipe muri Nzeri ndetse n’abigeze kuyiyobora babuzwa kugaruka mu buyobozi bwayo.
Murenzi Abdallah wayiyoboye hagati ya 2013 na 2014, yagizwe Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports mu gihe cy’iminsi 30 kugeza ubwo hatorwaga komite nshya y’amasura mashya, ku wa 24 Ukwakira, ikuriwe na Uwayezu Jean Fidèle.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!