Nyuma yo kubona ko umupira w’amaguru ufite akamaro kanini kugeza n’aho warokora ubuzima bwa nyirawo mu bihe by’amage, yatangiye uburyo bwo kwiyubaka abinyujije mu gufasha abakiri bato kuzamuka bafite indagagaciro z’ubunyarwanda bazikomoye kuri ruhago.
Mu 2010 yagize igitekerezo cyo gushinga umuryango utegamiye kuri leta witwa ‘Ishami Foundation’, uhuriza hamwe abana ukabigisha gukina umupira w’amaguru ariko ukanabigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ashingiye ku buhamya bwe.
Mu bikorwa bye havuyemo igitekerezo cyo gushyiraho imfashanyigisho yise ‘Rwandan Values Curriculum’, ikubiyemo uburyo umwana yakwigishwa amateka binyuze mu mupira w’amaguru.
Iyi mfashanyigisho yereka abatoza ko bakwiriye gufata umwana wese batavanguye, gukorana ubwitonzi igihe batanga amabwiriza y’ibyo abana bakwiriye kuba bakora.
Ku munsi w’imyitozo, umutoza w’abana akwiriye kubaha 80% by’imyitozo, ariko 20% akayiharira kubereka akamaro ko gukina umupira w’amaguru n’impamvu yo koroherana igihe bakina.
Hari igihe umwana ashobora kuba afite igitekerezo runaka cyangwa ikibazo ku byo ari kwigishwa, ni ah’umutoza mu kumuha umwanya akamutega amatwi, kandi agahora abashishikariza kwishakamo ibisubizo.
Umwana n’umutoza bose bakora amakosa, ariko ni akazi k’umutoza mu kwereka umwana uko yakwigira ku makosa yakoze agakora ibyiza kurushaho.
Umwana ni nk’undi! Iyi mfashanyigisho yereka abatoza ko badakwiriye kwigisha abana babaremamo ibice ugendeye ku ho bakomoka, igitsina, idini, ubwoko, uruhu n’ibindi byatuma haza amacakubiri hagati yabo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!