Ibikorwa byose by’imikino byahagaritswe mu Rwanda kubera coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Werurwe 2020 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Guhera ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2020, ibikorwa byose bya siporo mu Rwanda byabaye bihagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus cyibasiye Isi.

Mu Rwanda hamaze kugaragara umuntu umwe wanduye iyi ndwara ya COVID-19 nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Werurwe, rimenyesha abayobozi b’amashyirahamwe yose y’imikino n’ingaga za Siporo mu Rwanda ko ibikorwa byose by’imikino bihagaritswe guhera tariki ya 15 Werurwe kugeza hafashwe ikindi cyemezo.

Za Shampiyona zose z’imikino itandukanye y’imbere mu gihugu, amarushanwa n’iyindi mikino byabaye bisubitswe.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’umunsi umwe Guverinoma y’u Rwanda ihagaritse kwitabira no kwakira amarushanwa mpuzamahanga yose yari kwitabirwa n’abakinnyi b’Abanyarwanda.

Imikino ine ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yabaye kuri uyu wa Gatandatu, yabereye mu muhezo.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ibikorwa byose bihuza abantu benshi birimo imikino, ibitaramo, amateraniro n’ibindi bibaye bihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Imikino yose n'ibindi bikorwa bihuza abantu benshi byabaye bihagaritswe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza